• Ikoranabuhanga / MURANDASI

Guverinoma ya Namibia yatangaje ko yanze gutanga uburenganzira (licence) ku kigo cya Starlink, gifitwe n’umushoramari Elon Musk, cyo gutanga serivisi za internet muri iki gihugu.

Abayobozi bavuze ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mategeko agenga itumanaho n’itangwa rya serivisi z’ikoranabuhanga, aho ibigo bishaka gukorera muri Namibia bisabwa kubahiriza ibisabwa birimo no kugira uruhare rw’abenegihugu mu migabane y’ikigo.

Starlink, isanzwe itanga internet ikoresheje satelite mu bihugu byinshi ku isi, yari yitezweho gufasha kunoza serivisi z’itumanaho cyane cyane mu bice by’icyaro bitagerwamo n’imiyoboro isanzwe ya internet.

Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwa Namibia bushimangira ko bugomba kubanza kurengera inyungu z’igihugu n’abaturage bacyo mbere yo gutanga uburenganzira ku masosiyete mpuzamahanga.

Icyemezo cyo kwanga Starlink gishobora kugira ingaruka ku iterambere ry’ikoranabuhanga muri iki gihugu, ariko kandi kikerekana ubushake bwo kugenzura neza isoko ry’itumanaho no kurinda ubusugire bw’ubukungu bw’igihugu.

Elon Musk, wavukiye muri Afurika y’Epfo, yagiye agaragaza ko atemeranya n’aya mategeko, ayita ivangura rishingiye ku guharanira uburinganire (“discrimination positive”). Ibi bishobora gukomeza gushyira imbogamizi ku kwaguka kwa Starlink muri aka karere, aho ibihugu byinshi bishyira imbere ubusugire bw’ubukungu n’inyungu rusange z’abaturage babyo.

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments