Imibare itangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abana rikomeje kuba ikibazo gikomeye mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu mezi atatu ashize, kuva mu Ukuboza 2025 kugeza muri Gashyantare 2026, habaruwe ibyaha 342 by’abana basambanyijwe.
Muri
iyo mibare, Akarere ka Rwamagana ni ko kaza ku isonga n’ibyaha 77,
kagakurikirwa na Akarere ka Nyagatare gafite 66, Akarere ka Kayonza gafite 52, Akarere
ka Gatsibo gafite 45, Akarere ka Bugesera gafite 44, Akarere ka Kirehe gafite
34, mu gihe Akarere ka Ngoma gafite 22.
Iyi
mibare igaragaza ko ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana gikomeje gufata
intera mu turere dutandukanye, bigasaba imbaraga zihuriweho n’inzego zose
n’abaturage muri rusange kugira ngo gikumirwe.
Umuyobozi ukuriye Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, Gahamanyi Emmanuel, yavuze ko imwe mu mpamvu ituma iki kibazo gikomeza kwiyongera ari uko hari abakihishira, barimo n’ababyeyi n’abayobozi bamwe.
Yagize
ati: “Hari abantu bagihishira ihohoterwa rikorerwa abana, harimo
n’abayobozi. Ibi bidutera kwibaza niba dukorera Igihugu kimwe cyangwa bibiri.”
Yakomeje
agaragaza ko kudatanga amakuru ku gihe no kudafatanya ari imbogamizi ikomeye mu
kurwanya ibi byaha, ati:“Nitudahagurukira rimwe, ibi ntibizacika. Abahohotera abana ni abanzi
b’Igihugu. Kubona umwana w’imyaka 16 cyangwa 17 atwite bikwiye kudutera kwibaza
uko byagenze.”
Yashimangiye
ko ubufatanye bw’inzego, imiryango n’abaturage bose ari ingenzi mu guhashya
ihohoterwa rikorerwa abana, cyane cyane binyuze mu gutanga amakuru ku gihe no
kudahishira abakora ibi byaha.
Ku ruhande rw’amategeko, ingingo ya 133 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko umuntu usambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu. Nanone, umuntu usambanyije umwana akabana na we nk’umugore cyangwa umugabo, cyangwa akamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, na we ahanishwa igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts