Raphael Tuju, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, kuri uyu wa Mbere ushize yatawe muri yombi nyuma y’umunsi umwe hatangajwe ko yaburiwe irengero, bigatuma habaho impungenge ko ashobora kuba yarashimuswe.
Umuyobozi w’iperereza ku byaha,
Mohamed Amin, yabwiye abanyamakuru ko Tuju yari mu rugo rwe igihe cyose, avuga
ko ari “ibura rye ryateguwe aho kuba ikibazo cy’ukuri cy’umuntu washimuswe”.
Mbere gato yo
gutabwa muri yombi, Tuju yari yabwiye Citiezen TV ko yagiye kwihisha nyuma yo
gukurikirwa n’imodoka idafite ikimenyetso.
Biravugwa ko
Raphael Tuju amaze igihe kinini ahanganye n’ikibazo cy’amategeko cyo kugurisha
imitungo ye iri mu mujyi wa Nairobi kubera inguzanyo ya banki itarishyuwe.