Umuhanzi Rumuhuriza James uzwi nka King James umwe mubo u Rwanda
rufite ari mu myiteguro yo gukora
igitaramo cy’amateka azahurizamo n’abafana be nyuma y’imyaka 20 amaze mu muziki nyarwanda giteganyijwe kubera muri
BK ARENA.
Nyuma yo gutangaza
itariki azataramiraho ntibiba byoroshye ko wabona muri uru ruganda
rwa Muziki nyarwanda abahanzi bafata
umwanya bakavuga ibyiza kuri mugenzi wabo bakora akazi kamwe .
Kuri King James
siko bimeze kuko mu mpera z’Iki cyumwe abahanzi Muneza Christopher n’umuraperi
Gatsinzi Emery bavuze imyato mugenzi wabo
nyuma y’urugendo rurerure
bagendanye muri iyi myaka yose bamaze mu
muziki .
Uyu
muhanzi ubwo yari yitabiriye iserukiramuco rya Siga Figa icyumweru gishize i Huye yabajijwe uko yafashe kuba mugenzi we King James agiye gukora igitaramo cye wenyine
muri BK Arena.
Yagize ati
“King James ni we muhanzi ufite indirimbo nyinshi zakunzwe (hits) twese na ba
Masabo Nyangezi, Rugamba Sipiriyani barimo. Twigeze kwicara turabikora
turabibara n’abandi bahanzi bagenzi banjye.”
Christopher
ahamya ko asanzwe ari umufana wa King James yongeyeho ko amukundira bikomeye
uburyo ari umwanditsi mwiza.
Ati “King
James ni we muhanzi wa mbere mu Rwanda ufite indirimbo zakunzwe nyinshi kuriya,
noneho akaba ari n’umuntu wandika neza,
Ku ruhande
rwa Riderman nawe yunze mu rya
Christopher yavuze ko King James ari
umwanditsi w’indirimbo udasanzwe, ufite “amagambo adasaza”, bivuze ko indirimbo
ze n’izo yatangiye kera zikigira agaciro kugeza n’ubu.
Yemeje nawe kandi ko king James ari umwe ari umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite mu
bijyanye no kwandika indirimbo, kandi yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane.
Ku bijyanye
n’uko bamwe bavuga ko yaba atagaragara cyane, Riderman yavuze ko atarirengagijwe,
ahubwo abantu bose mu muziki baramwubaha cyane, kandi akunda kubaho atuje cyane .
Yanagaragaje
ko ubucuti bwabo ari bwiza, ndetse yanakoresheje indirimbo ya King James “Warikiniraga” kubera
kuyikunda cyane.
Ridemana na
King James batangiye muzika mu 2006, bivuze ko bari kwizihiza imyaka 20 mu
rugendo rwabo rwa muzika.
Igitaramo 20
Years of King James kizaba tariki ya 1
Kanama 2026 muri BK Arena kikba kiri gutegurwa
na Kopanyi ya Bruce Intore
usanzwe uzwhiho gutegura ibitaramo yitwa
Intore Entertainment