• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi wo muri Uganda Pius Mayanja uzwi nka Pallaso akaba  na Murumuna w’icyamamare Jose Chameleon na Weasel Manizzo yahishuye uko yishimira cyane mugenzi we Spice Diana, amushimira ubwitange n’iterambere akomeje kugaragaza mu muziki we.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Pallaso yavuze ko nubwo batagihura kenshi nk’uko byahoze mbere, icyubahiro amufitiye kitigeze kigabanuka.

Yagize ati:“Twajyaga tumarana igihe kinini, ariko ubu twese turi guhangana n’akazi kenshi. Iyo mbonye umwanya, ndamuvugisha.”

Yakomeje ashimira Spice Diana ku kudacika integer kwe  no gukorana imbaraga nyinshi, avuga ko uburyo ahorana umuhate mu kazi bwe bukomeje kumutandukanya n’abandi bahanzikazi muri icyo gihugu.

“Ubuzima kuri twembi busigaye butuma tuba duhuze cyane . Hari igihe mba mfite akazi kenshi cyangwa na we ari ko bimeze, ariko ndamwubaha cyane,”

Aya magambo agaragaza ubwubahane buri hagati y’aba bahanzi bombi, nubwo gahunda zabo zisigaye zituma badahura kenshi.

Spice Diana akomeje kuba umwe mu bahanzikazi bahagaze neza kandi bahoraho mu muziki wa Uganda, kandi kuba ashimwa n’abahanzi bagenzi be nka Pallaso bikomeza gushimangira umwanya we ku isonga mu ruganda rw’umuziki.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments