• Amakuru / MU-RWANDA


Abantu batatu bitabye Imana mu Karere ka Rubavu nyuma yo kugwirwa n’inzu basanzwe barimo, mu mpanuka yatewe n’imvura nyinshi yaguye umunsi wose.

Ibi byabereye mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Rwaza, mu Mudugudu wa Rebero, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), ku wa 25 Werurwe 2026, ubwo iyo nzu yahitaga isenyuka igahitana ubuzima bw’abari bayirimo.

Mu bahasize ubuzima harimo umugore w’imyaka 33 y’amavuko wayikodeshaga, umwana we w’imyaka ibiri, ndetse n’umusore w’imyaka 30 y’amavuko wari waje kumusura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeanette, yemeje aya makuru, asobanura ko iyo mpanuka yatewe n’imvura yaguye ubudahagarara kuva mu gitondo.

Yagize ati: “Imvura yaguye umunsi wose yateye gusenyuka kw’iyo nzu, ihitana abo bantu batatu bari bayirimo.”

Akarere ka Rubavu kari mu duce dukunze kwibasirwa n’ibiza bifitanye isano n’imvura nyinshi, birimo inkangu, isuri ndetse n’isenyuka ry’inzu zubatse mu buryo budakomeye.

Abaturage bavuga ko aho iyo nzu yari iherereye hari hasanzwe hagaragara ibibazo by’ubutaka bworoshye, bushobora gutwarwa n’amazi mu gihe cy’imvura nyinshi.

Nyuma y’iyo mpanuka, inzego z’ibanze n’abaturage bahise bihutira gutabara, ariko aba bose basanzwe bapfuye.

Imirambo yabo yajyanwe mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Ubuyobozi bw’akarere bwihanganishije imiryango yabuze ababo, bunasaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda ibiza muri ibi bihe by’imvura.

Abayobozi baributsa abaturage batuye mu manegeka, mu nzu zishaje cyangwa zishobora gusenyuka, kwimuka byihuse bagashaka ahantu hatekanye.

Hari kandi gukomeza gukangurira abantu gukurikiza amabwiriza y’inzego zibishinzwe, zirimo no kwirinda ibikorwa byose byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) giherutse gutangaza ko imvura izakomeza kugwa henshi mu gihugu, cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, kikaba cyarasabye abaturage n’inzego z’ibanze gufata ingamba zo gukumira ibiza.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi agaragaza ko uwo mugore n’uwo musore bose bakomokaga mu Karere ka Rutsiro, mu Mirenge ya Boneza na Murunda.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments