Umugabo
wo mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Muyumbu, witwa Karamage Jean Claude, ukurikiranyweho
kwica umugore we w’imyaka 28 y’amavuko n’umwana we w’imyaka 3 y'amavuko, yaburanishirijwe
mu ruhame yemera icyaha ndetse anasobanura n’impamvu yamwishe we n’umwana.
Uyu
mugabo yaburanishirijwe mu ruhame aho yakoreye icyaha ku wa 24 Werurwe 2026, mu
Mudugudu wa Yeruzalemu, mu Kagari ka Bujyujyu mu Murenge wa Muyumbu mu Karere
ka Rwamagana, mu ntara y’Iburasirazuba. Mu gihe icyaha cy’ubwicanyi
akurikiranyweho yagikoze mu ijoro ryo ku wa 11 Gashyantare 2026.
Icyo
gihe abaturage baganiriye n'umunyamakuru wa BTN TV, basobanuye uko bamenye
iby'urupfu rwa nyakwigendera.
Yagize
ati:"Narindi guhinga mu gitondo ngiye kumva numva abantu barabwiye ngo
hepfo hano hari umubyeyi bahiciye, nti se uwo mubyeyi yavaga he? Bati yavaga I
Kabuga kandi yari ahetse umwana. Twahise tujyayo dusanga yapfuye ahetse
umwana."
Yakomeje
avuga ko umurambo wa nyakwigendera wabonwe n'abana bari bagiye kuvoma bahita batabaza
inzego z'ubuyobozi.
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Aman, yemeje aya makuru, avuga
ko ubu bwicanyi bwabaye ubu inzego zibishinzwe zikaba zatangiye iperereza.
Yagize
ati:"Twe twabimenye mugitondo, ni abantu batuye mu Kagari ka Bujyujyu,
umugore yakoreraga i Kabuga ariko agataha inaha, yakundaga gutaha nijoro. Hari
ahantu yageraga kubera ko aho batuye hatagera imodoka cyangwa moto umugabo
akaza kumufata ku gasantire bagatahana, mu gitondo rero twamenye ko bamwiciye
ahantu hari ishyamba mu nzira, nta bantu bahatuye."
Muhamya
yakomeje avuga ko basanze umurambo w’uwo mugore bawukubise ikintu kimeze
nk’umuhini w’isuka, mu iperereza ry’ibanze inzego z’umutekano zahise zita muri
yombi umugabo wa nyakwigendera kuko ari mu bakekwa.
Impamvu
yatumye uwo mugabo atabwa muri yombi n'uko ari we wajyaga ajya gutwara umugore
we buri munsi ariko ko iryo joro avuga ko atagiyeyo, kuri ubu iperereza rikaba
rigikomeje.
Mu
ibauranisha ryabaye kui uyu wa Mbere, uyu mugabo yaburanye yemera icyaha, avuga
ko impamvu yabimuteye ari uko yari asanzwe afitinyanye amakimbirane n’umugore
we ashingiye ku mutungo.
Yakomeje
avuga ko intandaro yo kwica umugorewe yaturutse ku mafaranga ibihumbi
500,000FRW yahaye umugore we akanga kuyamusubiza, aho avuga ko yamuhamo
ibihumbi 100,000FRW gusa andi akayamwima bityo agafata icyemezo kigayitse cyo
kumwica we n’umwana we.
Yagize
ati:’’Nagiye kumufata nk’uko nari nsanzwe mbigenza ngeze mu nzira we n’umwana
mbakubita isuka mu mutwe bahita bapfa.”
Indi
mpamvu avuga ko yamwishe n’uko uwo mwana yishe umugore yari yamubwiye ko atari we
bamubyaranye.
Ubushinjacyaha
bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundi, aho ‘icyaha cy'ubwicanyi buturutse
ku bushake yari akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107
y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri
rusange. Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Karamage Jean Claude, nyuma yo kumva igihano asabiwe n’ubushinjacyaha yavuze ko asaba imbabazi bityo akaba yagabanyirizwa igihano.