Umubare
w’abimukira bapfuye banyuze ku “nzira y’iburasirazuba” ihuza Akarere k’ihembe
ry’Afurika n’Ibirwa by’Abarabu wikubye kabiri, ugera ku rwego rutigeze rubaho
rwa 922 mu mwaka ushize wa 2025, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango
w’Abibumbye ryita ku bimukira.
Buri mwaka,
ibihumbi n’ibihumbi by’abimukira bakomoka muri Ethiopia, Somalia no mu bindi
bihugu byo hafi aho banyura muri iyi nzira banyuze mu Nyanja Itukura, cyane
cyane bava muri Djibouti berekeza muri Yemen, bashaka akazi nk’abakozi bo mu
ngo cyangwa abakozi basanzwe mu bihugu bikize byo mu karere ka Golfe.
Tanja
Pacifico, uyobora ibikorwa by’Ishami Mpuzamahanga ryita ku Bimukira (OIM) muri
Djibouti, yabwiye AFP ati: “2025 ni wo mwaka wabaye mubi cyane kurusha indi
yose ku bijyanye n’abapfira muri iyi nzira… aho abantu 922 bapfuye cyangwa
baburiwe irengero bakaba barikubye
kabiri ugereranyije n’umwaka wabanje.”
Abenshi mu
bahasize ubuzima ni Abanya-Ethiopia, igihugu cya kabiri gituwe cyane muri
Afurika gifite abaturage barenga miliyoni 130. Iki gihugu gikomeje guhura
n’intambara zo mu gihugu imbere ndetse n’ubukene bukabije.
OIM yatangaje
ko ikomeje gukorana na Leta ya Djibouti mu gushaka inzira zizewe kandi zifasha
abimukira kugenda mu buryo buboneye, hagamijwe gukumira ibyago nk’ibi byongera
kuba.
Abenshi mu
bambuka inyanja berekeza muri Yemen, igihugu gikennye cyane muri aka karere,
kimaze imyaka igera ku icumi mu ntambara y’imbere mu gihugu. Bamwe mu bimukira
bahagera bagahita bahasigara badafite aho berekeza, abandi bagahitamo gusubira
iwabo.
Nubwo
ubukungu bwa Ethiopia buteganyijwe kwiyongera ku kigero cya hafi 10% mu 2026,
bishobora kugabanya umubare w’abimukira, ariko ingaruka zabyo zigabanywa n’izamuka
ry’ibiciro rikiri hejuru, na ryo riri
hafi 10%.
Like This Post? Related Posts