Inzego
z’Iperereza mu Bufaransa, zataye muri yombi umuhanzi uvuka muri Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Gandhi Djuna, uzwi nka Maître Gims
akurikiranyweho ibyaha birimo gutera inkunga imitwe y’abagizi ba nabi.
Gims uvuka
muri RDC yatawe muri yombi akigera ku kibuga cy’indege cya Paris-Charles de
Gaulle kuri uyu wa 25 Werurwe 2026.
Ikinyamakuru
Africa Intelligence cyatangaje ko ibyaha akurikiranyweho bifite aho bihuriye no
gutera inkunga amatsinda y’abagizi ba nabi n’iyezandonke.
Gandhi
Alimasi Djuna, wamamaye mu buhanzi nka Maître Gims, cyangwa Gims ni
Umunye-Congo wageze mu Bufaransa afite imyaka ibiri akurirayo ariko inshuro
zose yagerageje gushaka ubwenegihugu bw’iki gihugu ntiyabuhawe.
Ni umwe mu
bacengewe cyane na politike y’urwango ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo. Yageze ubwo yandika indirimo ashyiramo amagambo asebya Perezida w’u
Rwanda, Paul Kagame.
Maître Gims
yanamenyekanye mu bikorwa byo gukwirakwiza imvugo zihembera urwango
n’ihohoterwa ryibasira Abatutsi.
Muri filime
mbarankuru yakozwe na Netflix yareruye aravuga ngo ‘ntabwo urwango rw’Abatutsi
waruhagarikisha umutobe w’amacunga’. Asoje aya magambo yakoze ikimenyetso cyo
kurashisha imbunda, akangurira abantu ubwicanyi.
Like This Post? Related Posts