Igihugu cy’u
Rwanda kigiye kwakira imikino ya gicuti Mpuzamahanga itegurwa n’Ishyiraramwe
ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA ’FIFA Series’, iteganyijwe kuba hagati ya
tariki 26 kugeza 30 Werurwe 2026, aho ibihugu umunani bigabanyije mu matsinda
abiri.
Aya
marushanwa agamije guhuza amakipe y’ibihugu bituruka ku migabane itandukanye,
akabona amahirwe yo gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwimenyereza gukina
imikino n’ibihugu biri ku yindi migabane, bidahuriye mu mpuzamashyirahamwe
imwe.
?
?Uretse urw’imisozi igihumbi hari n’ibindi bihugu bizaberaml iyi mikino ya
2026, Australia, Azerbaijan, Indonesia, Kazakhstan, Mauritius, Puerto Rico na
Uzbekistan, aho buri gihigu kizakira itsinda rimwe rigizwe n’amakipe ane,
bitandukanye n’u Rwanda ruzakira amatsinda abiri, aho itsinda rya mbere
rizakinira kuri Stade Amahoro ririmo u Rwanda, Kenya, Grenada, na Estonia naho
itsinda rya kabiri rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium rigizwe na Tanzania,
Macau, Aruba, na Liechtenstein.
FIFA Series
ni gahunda nshya yashyizweho na FIFA igamije kongerera amakipe y’ibihugu
amahirwe yo gukina imikino mpuzamahanga, cyane cyane adakunze guhura n’andi
aturuka ku migabane itandukanye.
?
?Ku wa 16 Ukuboza 2022, nibwo FIFA yatangije igitekerezo cy’iyi mikino maze ku
wa 16 Werurwe 2023 nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora FIFA mu Nama ya 73 ya
FIFA (FIFA Congress) yabereye i Kigali mu Rwanda, Perezida wa FIFA, Gianni
Infantino, yemeza ko aya marushanwa agiyeho, atangaza ko ku nshuro ya mbere
azaba muri 2024 akajya aba buri myaka ibiri.
?
?Imikino ya mbere yabaye muri Werurwe 2024 mu gihugu cya Misiri ku mugabane wa
Afurika, aho amakipe yashyizwe mu matsinda, buri tsinda rigizwe n’ibihugu bine,
bigakina imikino ya gicuti ariko ifite isura y’irushanwa, aho amakipe yo mu
itsinda rimwe, abiri akina umukino umwe, maze atsinze agakina umukino wa nyuma
bashaka uwegukana igikombe naho ayatsizwe agakinira umwanya wa gatatu.
?
?Muri aya marushanwa azabera i Kigali n’ahandi ku Isi, buri kipe ikina imikino
ibiri gusa, aho bakina icyo twakwita 1/2 n’umukino wa nyuma kandi bigakorwa
muri buri tsinda kuko nta makipe yo mu matsinda atandukanye yahura.Mu irushanwa
rya mbere, Croatia ni yo yegukanye igikombe itsinze Misiri ibitego 4-2.
?Aya
marushanwa afite akamaro kanini mu iterambere ry’umupira w’amaguru, cyane cyane
ku bihugu bitaragera ku rwego rwo hejuru, byitezwe ko muri iyi mikino ya FIFA
Series 2026 hazatangira n’iy’abagore ku nshuro ya mbere, gusa mu Rwanda
hateganyijwe iy’abagabo gusa.
?
?Nubwo nta bihembo by’amafaranga bitangwa nk’uko bigenda mu yandi marushanwa,
amakipe yungukiramo amanota atuma agira umwanya mwiza ku rutonde ngaruka kwezi
rwa FIFA, imyitozo yo ku rwego rwiza ndetse no kumenyekana.
FIFA Series
ifunguye ku bihugu byose bibarizwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira
w"Amaguru ku Isi aho bihabwa amahirwe angana yo kwitabira no kwigaragaza
ku rwego mpuzamahanga.