• Imyidagaduro / ABAHANZI

Perezida w’ishyaka National Unity Platform ritavuga rumwe na Leta ya Museveni , Robert Kyagulanyi, yatangaje ko azagaruka mu gihugu cya Uganda, ariko ari uko afite ubwisanzure bwuzuye, atari mu rwego rw’imishyikirano iyo ari yo yose.

Mu kiganiro yagiranye na France 24 ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bobi Wine yavuze ko nubwo ari hanze y’igihugu, agifite impungenge z’umutekano.

Yagize ati: “Ndacyari mu kaga. Nzi ko nkurikiranwa… n’ amateka agaragaza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi benshi bagiye bahunga igihugu bagakomeretswa cyangwa bagacirwa kure y’iwabo.”

Uku kuva muri Uganda kwe kwabaye nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 15 Mutarama 2026 yavugishije benshi, nyuma yayo inzego z’umutekano bivugwa ko zagabye igitero iwe i Magere. Nyuma yaho yamaze igihe yihishe mbere yo guhunga igihugu, aza kugaragara i Washington.

Ku bijyanye n’amakuru yavugaga ko ambasaderi wa Amerika muri Uganda, William Popp, ari mu biganiro hagati ye na Perezida Yoweri Museveni, Bobi Wine yabihakanye yivuye inyuma.

Yagize ati: “Ntidukeneye imishyikirano kugira ngo ishyaka ryacu ryemerwe n’amategeko. Amategeko ntiyagomba kuganirwaho.”

Nubwo yemera ko ibiganiro bishobora kubaho, yashimangiye ko atazemera politiki y’inyungu aho ubwisanzure bwe bwaba igikoresho cyo kuganirwaho.

Ati “Sinzaganira ku bwisanzure bwanjye. Ubwisanzure bwanjye bugomba kubahirizwa.”

Nubwo hari ibibazo bikomeye bya politiki, Bobi Wine yongeye gushimangira ko azagaruka mu gihugu cye agakomeza urugamba rwe.

“Urugamba rwanjye ruri muri Uganda. Akazi kanjye kari muri Uganda kandi ubwenegihugu bwanjye ni ho buri… ngomba gutaha, ariko ndi umuturage wigenga, atari usaba ubwisanzure.”

Aya magambo agaragaza ubushake bwe bwo gukomeza ibikorwa bya politiki, ariko ashimangira ko ubwisanzure bwe ari ingenzi mbere yo gusubira mu gihugu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments