Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byemeje ko ubutumire Perezida Cyril Ramaphosa yari yarahawe bwo kwitabira inama ya G7 izabera mu Bufaransa muri Kamena 2026, bwateshejwe agaciro, bivugwa ko byatewe n’igitutu cyakomeje gushyirwaho n’Amerika, harimo n’ibimenyetso by’uko Washington ishobora kwanga kwitabira iyo nama.
Abategetsi
b’u Bufaransa bamenyesheje Afurika y’Epfo ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo
kwirinda ko umwe mu banyamuryango bakomeye ba G7 atazitabira inama.
Ubutumire
bwari bwatanzwe bwa mbere na Perezida Emmanuel Macron mu nama ya G20 yabereye i
Johannesburg umwaka ushize.
Ibi
bibaye nyuma y’amezi menshi umubano hagati y’Afrika y’Epfo na Amerika utifashe
neza, bitewe n’ibibazo bitandukanye, birimo ikirego cya Jenoside Afurika y’Epfo
yareze Israel, ndetse n’ibirego byigeze gutangwa na Perezida wa Amerika Donald
Trump uvuga ko Abanyafurika y’Epfo b’abazungu bitwa Afrikaner batotezwa, ibyo
Afurika y’Epfo yakomeje guhakana.
Umuvugizi
w’ibiro bya Perezida, Vincent Magwenya, yavuze ko imbaraga zo kongera kuzahura
umubano na Amerika zigikomeje, anongeraho ko umubano n’u Bufaransa ugikomeye
kandi utazahungabanywa no gukurwaho kw’ubwo butumire bwo kwitabira inama ya G7.
Ati: “Igikorwa cyo kongera gusana umubano n’Amerika kiracyakomeje. Turacyiyemeje gukomeza ibiganiro byubaka n’Amerika kugira ngo dukemure ibibazo byose bafitanye na Afurika y’Epfo. Umubano wacu w’impande zombi n’u Bufaransa urakomeye kandi ntuzahungabanywa no gukurwaho kw’ubutumire bwo kwitabira inama ya G7.”
Yangeyeho
ko Perezida Ramaphosa aherutse kubwira itangazamakuru ryamuherekeje mu
ruzinduko yakoreye mu ntara ya Free State ko atemera ko gukurwaho kw’ubutumire
ari ugusuzugurwa. Yavuze ko uko abyumva, nta gitutu cyashyizweho n’uwo ari we
wese.