Urukiko
rw’Ikirenga rwategetse ko ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza nta
shingiro gifite, rushimangira ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga
imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha itanyuranyije n’ibiteganywa na zimwe mu
ngingo z’Itegeko Nshinga.
Ni icyemezo
cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 27 Werurwe 2026.
Iby’uru
rubanza bishingiye ku rubanza Ingabire Victoire Umuhoza yarezemo agaragaza ko
iyo ngingo inyuranyije n’Itegeko Nshinga kandi ari yo yatumye afungwa, agasaba
ko yakurwaho.
Ingingo 106
igaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba
barabaye abafatanyacyaha cyangwa se ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha,
rubahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza.
Ikomeza
yerekana ko iyo urukiko rumaze kubaza abahamagawe mu rubanza, rugasanga nta
bimenyetso bituma bakekwaho icyaha, rufata icyemezo cyo gukomeza iburanisha
batongeye guhamagarwa.
Iyo rusanze
ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko rugasanga hari ibimenyetso
bibashinja icyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza buhereye ku
byagaragajwe mu iburanisha.
Iyo ngingo
ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ni yo
yashingiweho n’Urukiko Rukuru ruhamagaza Ingabire Victoire ndetse bimuviramo
gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ingabire
Victoire Umuhoza yasobanuye ko kuba urukiko ruhamagaza umuntu nk’icyitso
cyangwa umufatanyacyaha byerekana ko wa muntu ataba agifatwa nk’umwere.Ingabire
yavugaga ko iyo ngingo ya 106 inyuranye n’ibiteganywa n’ingingo ya 29 y’itegeko
nshinga.
Urukiko
ruhamagaza mu iburanisha umuntu waketsweho kuba icyitso cyangwa
umufatanyabikorwa.
Urukiko
rw’Ikirenga rugaragaza ko uhamagazwa ari umuntu ufite aho ahuriye n’urubanza,
rusanga ntaho bibangamiye ihame ryo gufatwa nk’umwere kubera ko kumuhamagaza
bitamugira umucyahaha.
Like This Post? Related Posts