Umuturage witwa Isingizwe Yves afatanyije n’umugore we Ihimbazwe Esther bareze Umujyi wa Kigali mu nkiko, kubera ubutaka bufite agaciro karenga miliyari 5 Frw, buherereye mu Karere ka Kicukiro.
Uru
rubanza rwatangiye nyuma y’uko Umujyi wa Kigali usabye urukiko gushyiraho
itambamira kuri ubwo butaka, uvuga ko Isingizwe yari yatangiye kubugabanyamo
ibibanza no kubigurisha mu buryo butubahirije ibisabwa n’amategeko. Icyakora,
Isingizwe n’umugore we bo bavuga ko bafite uburenganzira busesuye bwo
kubukoresha no kubugurisha uko babyifuza kuko babuguze mu buryo bwemewe.
Ubutaka
buvugwa bufite UPI 1/05/04/05/157, bungana na hegitari 9.429, buherereye mu
Murenge wa Kagarama, mu Kagari ka Rukatsa. Isingizwe n’umugore we babuguze mu
Ukwakira 2025, kuri sosiyete ya Mega Holdings, na yo yari yarabuguze n’Umujyi
wa Kigali mu 2012 hagamijwe kubwubakamo inzu zigeretse zo guturamo
(apartments).
Amakuru
avuga ko habayeho kutumvikana hagati ya Mega Holdings n’Umujyi wa Kigali, kuva
mu 2016, ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwafataga icyemezo cyo
kubwambura iyo sosiyete kubera kudakorerwamo umushinga bwagenewe mu gihe
cy’imyaka itatu. Nyuma haje gushakishwa ubundi butaka busimbura ubwo, ariko
Mega Holdings irabyanga, isaba gusubizwa amafaranga yayo.
Icyo
kibazo cyaje kugera mu nkiko, ariko mu 2019, hifashishijwe Urwego rw’Igihugu
rw’Iterambere (RDB), impande zombi zemeranya ko ubutaka busubizwa Mega
Holdings, urubanza ruhagarikwa.
Mega
Holdings imaze gusubizwa ubutaka, yubatseho inyubako ebyiri zigeretse, ubundi
busigaye irabugurisha, ari na bwo Isingizwe yaje kubwinjiramo, abugura
amafaranga arenga miliyari 5 Frw. Nyuma yaho, yatangiye kubugabanyamo ibibanza
no kubigurisha.
Mu
ntangiriro za 2026, Umujyi wa Kigali warabimenye usaba urukiko gushyiraho itambamira,
uvuga ko ibibanza byagurishwaga bitarahabwa UPI, bishobora guteza amakimbirane
mu baturage. Byanaviriyemo Isingizwe gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha
byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, nubwo nyuma yaje
kurekurwa.
Mu iburanisha
ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 26 Werurwe 2026, impande
zose zari zihagarariwe n’abanyamategeko, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka
(NLA) cyari gihagarariwe.
Abunganira
Mega Holdings bavuze ko iyo sosiyete yari ifite uburenganzira busesuye ku
butaka, bityo ko yari yemerewe kubukoresha uko ishaka, harimo no kubugurisha.
Ku rundi
ruhande, Umujyi wa Kigali wemeye ko ubutaka bwari mu maboko ya Mega Holdings,
ariko ugaragaza ko hari amasezerano yagiranye na yo mu 2021 yo kubwubakamo
apartments 46. Wavuze ko ayo masezerano agifite agaciro kuko atigeze aseswa,
bityo ko kugurisha ubutaka byakozwe binyuranyije na yo.
Umujyi
kandi wagaragaje ko ubwo butaka bwari mu buryo bw’ubukode, bityo ko butari ubwa
Mega Holdings burundu, kandi ko hari ingingo zasabaga impinduka mu masezerano
kubanza kumvikanwaho, bitakozwe.
Uhagarariye
NLA we yavuze ko kuba Mega Holdings yaragurishije ubutaka nta kibazo kirimo mu
gihe yari ifite icyangombwa cyabwo, ariko agaragaza ko itambamira rishobora
gukurwaho n’uwarishyizeho igihe abyifuje.
Abunganira
Isingizwe bo banenze uburyo Umujyi wa Kigali washyize imbere ingingo
z’amasezerano mu gihe itambamira ryari ryashingiye ku kuba ibibanza
byaragurishijwe bitarahabwa UPI. Bavuze kandi ko nta hantu na hamwe mu masezerano
hagaragaza ko Mega Holdings itemerewe kugurisha ubutaka bwayo.
Bashimangiye
ko ubutaka bwaguzwe hagamijwe ubucuruzi, atari inyungu rusange, bityo ko
nyirabwo yemerewe kububyaza inyungu uko abyifuza. Banavuze ko igiciro cyo
kugurisha ubutaka gishingira ku bwumvikane bw’impande zombi, kitagomba
kugibwaho impaka n’undi wese.
Nyuma yo kumva impande zose, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko ruzasoma umwanzuro warwo ku wa 23 Mata 2026.