Ifatwa
ry’umuhanzi Gandhi Djuna Alimasi uzwi nka Gims i Paris ryarenze urwego
rw’amategeko risanzwe, ritangira no gufata indi ntera ya dipolomasi hagati ya
Ubufaransa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu muhanzi uzwi nka
Maître Gims cyangwa Gims akurikiranyweho ibyaha birimo gutera inkunga imitwe
y’abagizi ba nabi.
Ubuyobozi
bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibwatinze kugira icyo
bubivugaho. Nk’uko byatangajwe n’igingazamakuru Eventsrdc cyabitangaje, Leta ya
Congo yahise isaba ibisobanuro ku mugaragaro ubuyobozi bw’u Ubufaransa ku buryo
uyu muhanzi yafashwemo n’impamvu ziri inyuma y’ikorwa ry’iperereza.
Guverinoma
ya Congo ishimangira ko Gandhi Djuna, amazina nyakuri ya Gims, atakagombye
gufatwa nk’umuturage usanzwe, bitewe n’uruhare rwe rukomeye mu guteza imbere
umuco wa Congo ku rwego mpuzamahanga.
Yatawe
muri yombi ku wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2026, ubwo uyu muhanzi w’imyaka
39 y’amavuko yageraga ku kibuga cy’indege cya Paris-Charles-de-Gaulle, agahita
atabwa muri yombi n’abakozi ba Serivisi y’igihugu ishinzwe iperereza ku
by’ubucuruzi n’imisoro (SNDJ). Yahise ashyirwa mu maboko ya polisi mu gihe
iperereza rigikomeje.
Kugeza
ubu, nta kirego kiramuregwaho ku mugaragaro, kandi n’abamwunganira mu mategeko
ntibaragira icyo batangaza.
Amakuru
y’ibanze y’iperereza agaragaza ko inzego z’u Bufaransa zikeka ko haba hari
umuyoboro w’imari ukorera ku rwego mpuzamahanga yaba yaragiye anyuzamo
amafaranga mu buryo budasobanutse. Iperereza riri kwibanda ku mikorere igoye
irimo sosiyete z’ibinyoma n’inzira z’amafaranga zihuza u Burayi, Maroke ndetse
na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.
Mu
byo akekwaho harimo umushinga w’ubwubatsi buhenze uri i Marrakech muri Maroke
witwa “Sunset Village Private Residences”. Abashinzwe iperereza barimo
kugerageza kumenya inkomoko y’aho amafaranga yashyizwe muri uwo mushinga
yaturutse mu gihe bamwe mu bafitanye isano nawo bakekwaho kuba bafitanye
imikoranire n’imitwe y’ubugizi bwa nabi.
Impamvu
RDC yashoyemo imbaraga cyane kugira ngo afungurwe ni uko muri 2022 yamuhanye
pasiporo y’abadiplomate mu rwego rwo ku mwitura ko yagaraye cyane yibasira
Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ni
umwe mu bacengewe cyane na politike y’urwango ya Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo. Yageze ubwo yandika indirimo ashyiramo amagambo asebya Perezida
w’u Rwanda, Paul Kagame.
Maître
Gims yanamenyekanye mu bikorwa byo gukwirakwiza imvugo zihembera urwango n’ihohoterwa
ryibasira Abatutsi.
Muri
filime mbarankuru yakozwe na Netflix yareruye aravuga ngo ‘ntabwo urwango
rw’Abatutsi waruhagarikisha umutobe w’amacunga’. Asoje aya magambo yakoze
ikimenyetso cyo kurashisha imbunda, akangurira abantu ubwicanyi.