• Amakuru / MU-RWANDA


Igihe cyo gukoresha Indangamuntu zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda kizarangira muri Kamena 2027, hatangire gukoreshwa gusa Indangamuntu Koranabuhanga.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) kimaze iminsi mu bikorwa byo gufotora Abanyarwanda n’abaturarwanda, kugira ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabuhanga. Ni Indangamuntu izasimbura isanzwe ikoreshwa.

Biteganyijwe ko iyi Ndangamuntu isanzwe izahagarikwa gukoreshwa muri Kamena 2027.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA), Josephine Mukesha, yatangaje ko nyuma y’icyo gihe Indangamuntu isanzwe itazongera gukoreshwa.

Ati “Kugeza ku gihe ntarengwa cyo mu 2027, amabanki, ibitaro, ibigo by’itumanaho n’ibigo bya Leta biteganyijwe ko bizakoresha gusa Indangamuntu y’Ikoranabuhanga. Izi mpinduka zivuze ko abantu badafite iyi Ndangamuntu y’Ikoranabuhanga bashobora kugorwa no kubona serivisi.”

Biteganyijwe ko iyi Ndangamuntu izaba ifite ikoranabuhanga rigezweho, ku buryo bizaba atari ngombwa kwirirwa umuntu agendana Indangamuntu ifatika.

Ati “Iyi Ndangamuntu izajya ihabwa umuntu akivuka, ibizatuma abaturage bose bagira umwirondoro, bitandukanye n’imikorere yari isanzwe aho yagirwaga n’abafite imyaka 16 kuzamura. Ku batanga serivisi bizoroshya ibijyanye no kumenya abakiliya babo.”

Ibi bitangajwe mu gihe ibikorwa byo gufotora abashaka Indangamuntu y’Ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali bisigaje iminsi irindwi, kuko bizarangira ku itariki 2 Mata 2026 kuri site zose kiri gukorerwaho, bikomereze mu ntara.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments