• Amakuru / POLITIKI

Minisiteri y’Ingabo hamwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bakiriye Abahagarariye mu Rwanda, inyungu za gisirikare (Defence Attachés), mu kiganiro ku mutekano cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo i Kimihurura.

Abitabiriye bagejejweho ikiganiro ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda n' uwo mu karere, ndetse n’uruhare rw' Ingabo z' u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye no mu butumwa bw' amahoro  bushingiye ku mikoranire ya gisirikare hagati y’ibihugu.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki kiganiro , Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, yagaragaje ko ibi biganiro bisanzwe biba buri gihe ari urubuga rwihariye kandi rufite akamaro mu guteza imbere ibiganiro byubaka kandi byeruye ku bijyanye n’umutekano mu karere no ku rwego rw’Isi.

Yagize ati: “Uru rubuga rufite akamaro kanini cyane muri iki gihe Isi irimo kunyura mu bihe bikomeye mu by’umutekano. Hirya no hino ku Isi, amakimbirane ariyongera, ubufatanye bw’ibihugu burageragezwa, kandi amategeko mpuzamahanga agenga imikoranire y’ibihugu ari gushyirwaho igitutu kitigeze kibaho mbere. Muri ibi bihe, ubufatanye bwimbitse kandi bwubaka ni ingenzi cyane mu rwego rw’inyungu rusange.”


Nyuma y’ibiganiro binyuranye n’igihe cyo kungurana ibitekerezo, Umuyobozi w’Abahagarariye ibihugu mu bya gisirikare, Brigadier General Mohamed Mirghani Yousif Mohamed, uhagarariye Repubulika ya Sudani mu Rwanda, yashimiye uko ikiganiro cyagenze, avuga ko cyari ingirakamaro kandi gitanga amakuru ahagije.

Yagize ati: “Turashimira umwanya mwafashe mutugezaho ishusho rusange y’umutekano uriho ubu, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo,” anongeraho ko u Rwanda ari igihugu kirangwa n’umutekano kandi ibyo ari ibyo kwishimira.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abahagarariye ibihugu 36  baturutse mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye birimo Angola, Brésil, Botswana, U Bushinwa, Danemark, Misiri, Ethiopia, u Bufaransa, Ghana, u Budage, Isirayeli, Ubutaliyani, Ubuyapani, Yorodaniya, Kenya, Luxembourg, Maroc, Namibia, Pologne, Qatar, Repubulika ya Koreya, u Burusiya, Sénégal, Sudani, Suède, Tanzania, Türkiye, Uganda, u Buholandi, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zimbabwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC).

Source : MOD

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments