Perezida wa
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yongereye igihe
ntarengwa cyo kugaba ibitero ku bikorwa by’ingufu bya Iran, kugeza mu
ntangiriro za Mata (hafi ku ya 6–7 Mata 2026), mu rwego rwo guha amahirwe
ibiganiro bikomeje
Trump
yatangaje uku guhagarika by’agateganyo ibitero ku bikorwa by’ingufu bya Iran mu
gihe cy’iminsi igera ku 10.
Ibi byakozwe
mu gihe avuga ko ibiganiro hagati ya Amerika na Iran biri kugenda neza, nubwo
Iran ubwayo itabyemera.
Iki gihe
ntarengwa cyari cyashyizweho cyongerewe kugira ngo habeho amahirwe yo kugera ku
masezerano aho gukomeza intambara.
Icyemezo
cyafashwe mu gihe hari intambara ikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati irimo
Amerika, Israel na Iran, imaze guteza impfu z’ibihumbi by’abantu ,ihungabana
rikomeye ku isoko ry’ingufu ku isi ndetse nizamuka ry’ibiciro bya peteroli
n’ibindi bicuruzwa
Nubwo Trump
avuga ko ibiganiro biri gutanga icyizere Iran yo ivuga ko nta biganiro bifatika
biri kuba.
Ni mu gihe abahuza
ku mpande zombi nabo bagaragaza ko hakiri intera nini mu byo bumvikanaho
Iyi ntambara
n’ibi byemezo bifite ingaruka zikomeye ku isi harimo izamuka ry’ibicirory’ibikomoka
kuri peteroli ndetse ubukungu
bw’isi nabwo bukomeje guhungabana
mu gihe isi yose ifite impungenge ko
iyi ntambara ishobora kwaguka
mu karere kose
Like This Post? Related Posts