Kapiteni w’ikipe y’Igihugu
Amavubi Djihad Bizimana, yasabye Abanyarwanda kuzitabira ari benshi umukino wa
nyuma wa FIFA Series 2026 uzahuza u Rwanda na Estonia, yizeza ko nk’abakinnyi
bazakora ibishoboka byose ngo begukane igikombe kizandikwa mu mateka.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, mu kiganiro n’itangazamakuru
cyagarukaga ku myiteguro y’umukino wa nyuma wari utegerejwe kuri uyu wa
Mbere tariki 30 Werurwe 2026.
Abajijwe uko biteguye uyu mukino, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu
Amavubi, Bizimana Djihad, yavuze ko nk’abakinnyi biteguye gutanga byose ngo
intsinzi iboneke.
Yagize ati: “Umukino uheruka na Grenada,
twarawutsinze. Navuga ko abakinnyi biteguye, barabyumva ko ariko bimeze, numva
ko uburyo tujyana mu mukino butandukanye n’umukino uherutse intego ni
igikombe”.
Yakomeje ahamya ko nubwo ari ubwa mbere
bagiye gukina n’ikipe y’i Burayi ariko bizeye kuzitwara neza, asaba
Abanyarwanda kuzajya muri Stade Amahoro ari benshi.
Ati: “Umukinnyi wese aba ashaka gutsinda umukino ukomeye, umukino abantu bose baba bazi ko bidashoboka. Turabizi neza ko ari umukino uzaba ukomeye ariko turagenda twiteguye, turabizi ko abafana bazaza, tunabasaba ko bazaza kudushyigikira. Natwe tuzatanga ibyo dufite byose kugira ngo umukino tuzawutsinde.”
Umutoza Mukuru w’Amavubi, Stephen
Constantine na we yavuze ko bazatanga byose ku mukino wa Estonia kuko uzaba
utandukanye cyane n’uwo batsinzemo Grenada.
Ati: “Umukino na Estonia uzaba ari umukino utandukanye cyane. Ni
ikipe ikomeye, iri ku murongo, ariko turabyumva uko bakina, uko bazakina, ariko
twizeye gutsinda. Stade Amahoro ni iyacu, ni iy’Amavubi, abafana bazaba bahari
ari benshi, rero tuzagerageza dutsinde.”
Uyu mukino w’Amavubi y’u Rwanda na Estonia uraba kuri uyu wa
Mbere tariki ya 30 Werurwe, saa moya n’igice muri Stade Amahoro.
U Rwanda rwabonye itike nyuma yo kunyagira Grenada ibitego 4-0,
byinjijwe na Leroy-Jacques Mickels, Kwizera Jojea, Bizimana Djihad na Hakim
Sahabo.
Ni mu gihe Estonia yakomeje isezereye Kenya kuri penaliti 5-4
nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino.