Umuhanzi
w’icyamamare muri Nigeria, Innocent Idibia uzwi cyane nka 2Face cyangwa 2Baba,
yatangaje ko injyana ya Afrobeats idashobora kuzima, ashimangira ko ifite imizi
ikomeye mu muco wa Afurika no mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage.
Mu kiganiro
aherutse gutanga, 2Face yavuze ko Afrobeats atari injyana isanzwe ishobora
kuzima nk’izindi, kuko ishingiye ku mateka, indangagaciro n’ubuzima
bw’Abanyafurika.
Yagize ati:
“Afrobeats ni ubuzima bwacu. Ikomoka ku muco wacu, ku ndirimbo zacu gakondo
n’uko tubayeho. Ntishobora kuzimira kuko natwe tutazimira.”
Uyu muhanzi
wubatse izina rikomeye mu muziki wa Afurika yakomeje asobanura ko iterambere
ry’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga ryafashije cyane Afrobeats kugera ku
rwego mpuzamahanga, aho ubu yumvwa ku isi yose.
Yagaragaje
ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu gukomeza guteza imbere iyi njyana,
kuko ari rwo ruyikunda cyane kandi rukayigeza ku yindi ntera binyuze mu guhanga
udushya no gukoresha imbuga nkoranyambaga.
2Face Idibia
yanagarutse ku kuba abahanzi benshi bashya bakomeje kuzamura urwego rwa
Afrobeats, bakayihuza n’izindi njyana zo ku isi, bigatuma irushaho kwamamara no
gukundwa n’abatari Abanyafurika.
Abasesenguzi
mu bya muzika bavuga ko injyana ya Afrobeats imaze kuba uruganda runini rwinjiza
amafaranga menshi kandi ifite uruhare mu kumenyekanisha Afurika ku rwego
mpuzamahanga, binyuze mu bahanzi bayihagarariye.
Muri iki
gihe, abahanzi bakomeye nka Wizkid, Burna Boy na Davido bakomeje kuyigeza kure,
bayimenyekanisha mu bice bitandukanye by’isi.
Ku ruhande
rwa 2Face, yasoje asaba abahanzi bakiri bato gukomeza guhanga udushya ariko
batibagiwe inkomoko y’umuziki wabo, kuko ari byo bituma ugira umwihariko
n’agaciro.
Ibi
bitekerezo bye byakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, aho benshi bagaragaje ko
Afrobeats ikomeje kwigarurira isi kandi ifite ejo hazaza heza cyane.
Like This Post? Related Posts