Impanuka
y’imodoka ya Howo yagoganye n’imodoka ya DYNA yabereye mu Karere ka Nyanza
yatwaye ubuzima bw’abasore bane.
Iyi mpanuka
bivugwa ko yabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Werurwe, 2026 ahagana saa munani z’ijoro
(02h00 AM).Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Muyira mu Isanteri ya Gihengeri.
Abaturage
babonye biba bavuga ko iyo modoka yo mu bwoko bwa HOWO yataye umuhanda igonga
DYNA yari irimo abasore.
Aba basore
batatu bahise bapfira aho, undi yitaba Imana mu nzira ajyanwe kwa Muganga ku
Bitaro by’i Nyanza.
Mu bapfuye
harimo Kwizera Fils w’imyaka 21 y’amavuko, akaba akomoka mu Mudugudu wa
Nyamayaga, Akagari ka Shyira mu Murenge wa Busoro.
Niyomucyo
Aimable w’imyaka 23 y’amavuko akaba ari uwo mu Murenge wa Busoro, Ntawuhiganayo
Eric w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, na
Kwizera Isaac w’imyaka 23 y’amavuko.
Abo basore
batatu bashyinguwe kuwa 29, Werurwe 2026 , undi arashyingurwa kuri uyu wa
mbere, tariki ya 30 Werurwe, 2026.
Kugeza ubu bivugwa ko uwo mushoferi wari utwaye HOWO, ashobora kuba yatawe muri yombi.
Like This Post? Related Posts