• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Igihugu cya Algeria cyinjiye mu cyunamo nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwa Liamine Zeroual, wahoze ari Perezida wa Repubulika, witabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe afite imyaka 84, azize uburwayi yari amaranye igihe.

Yaguye mu bitaro bya gisirikare bya Mohamed Seghir Nekkache Hospital biherereye mu murwa mukuru Algiers.

Perezidansi ya Algeria yahise itangaza icyunamo cy’iminsi itatu ku rwego rw’igihugu, aho amabendera yashyizwe ku gice cyo hagati  ku butaka bwose bw’igihugu ndetse no mu biro by’ubudipolomate biri mu mahanga.

Liamine Zeroual yavukiye i Batna ku wa 3 Nyakanga 1941. Yinjiye mu gisirikare akiri muto, afite imyaka 16, yinjira mu ngabo zarwaniraga ubwigenge bwa Algeria.

Nyuma y’uko igihugu kibonye ubwigenge, yakomeje amasomo ya gisirikare mu bihugu bitandukanye birimo Misiri, icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti n’u Bufaransa. Yaje kuzamuka mu ntera mu gisirikare cy’igihugu, agera ku myanya ikomeye y’ubuyobozi.

Mu kwezi kwa Mutarama 1994, mu gihe Algeria yari iri mu bihe bikomeye by’intambara y’imbere mu gihugu izwi nka “décennie noire”, ni bwo yageze ku buyobozi bw’igihugu.

Mu 1995, yatorewe kuba Perezida mu matora ya mbere yari arimo amashyaka menshi muri icyo gihe cy’umutekano muke, afite intego yo kugarura ituze no gutangiza inzira ya demokarasi.

Igihe Liamine Zeroual yari ku butegetsi cyaranzwe n’urugomo rukomeye rwahitanye abantu ibihumbi byinshi.

Yahuye n’ibibazo bikomeye by’amakimbirane mu buyobozi bw’igihugu, aho yashakaga guhuza abashyigikiye gukoresha ingufu za gisirikare gusa n’abifuzaga ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwe bwashyizeho ingamba z’ivugurura ry’ubukungu, nubwo byabereye mu bihe byari bikomeye ku mibereho y’abaturage.

Mu 1998, yatangaje ko avuye ku butegetsi mbere y’igihe cye, icyemezo cyatangaje benshi muri Afurika, bituma habaho amatora yaje gutsindwamo Abdelaziz Bouteflika mu 1999.

Nyuma yo kuva ku butegetsi, Zeroual yahisemo kwitandukanya burundu na politiki, yirinda gutanga ibitekerezo ku miyoborere y’igihugu.

Yakomeje kubahwa n’abaturage benshi bamubonaga nk’ikimenyetso cy’ituze n’ubunyangamugayo mu bihe byari byuzuyemo umutekano muke.

Kuva ku Cyumweru, umurambo we washyizwe ku Palais du Peuple i Algiers, aho abayobozi, abasirikare bahoze bakorana na we ndetse n’abaturage basanzwe bagiye kumusezeraho bwa nyuma.

Ategerejwe gushyingurwa i Batna, aho yavukiye, nyuma yo guhabwa icyubahiro cya nyuma ku rwego rw’igihugu.

Liamine Zeroual asize amateka yihariye, kuva ku rugamba rwo guharanira ubwigenge kugeza ku buyobozi bw’igihugu mu bihe bikomeye cyane.

Yibukwa nk’umuyobozi wafashe inshingano zikomeye mu bihe by’amage, akagerageza kugarura ituze, mbere yo kuva ku butegetsi ku bushake bwe.

Ni amateka akomeye azahora yibukwa mu mateka ya Algeria no muri Afurika muri rusange.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments