Nyuma y’iminsi ibiri zivuye muri ibyo bice, Ingabo za AFC/M23 zongeye kugaragara ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026, mu duce twa Kateku na Kanune, two muri gurupoma ya Ikobo (teritwari ya Walikale) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko
amakuru aturuka ahantu hatandukanye abivuga, aba barwanyi bongeye kwinjira i
Kanune bafite ibikoresho byabo bya gisirikare, nyuma yo kugaragara banyuze i
Miriki, muri teritwari ya Lubero. Ku rundi ruhande, abarwanyi bari bavuye i
Kateku nyuma y’igitero cyagabwe na wazalendo, nabo bongeye kuhagaruka baturutse
i Buleusa, umurwa mukuru muri gurupoma ya Ikobo.
Ifatwa
rya Kateku na wazalendo ntiryamaze igihe kinini. Nk’uko ayo makuru abivuga, aba
wazalendo bavuye muri uwo mudugudu nta mirwano ibayeho. I Kanune ho, nta kindi
gice cy’ingabo cyari cyahafashe umwanya kuva inyeshyamba zahava ku wa 26
Werurwe 2026, bituma ako gace gasigara nta muntu ukagenzura.
Kugaruka
kwa AFC/M23 bibaye mu gihe abaturage baho bafite impungenge nyinshi. Abenshi
muri bo bari batangiye gutekereza gusubira mu byabo nyuma y’igihe kinini
barahunze, ariko ubu ibyiringiro byabo bikomeje kuyoyoka. Ubwoba bw’uko
imirwano ishobora kongera kubura hagati ya AFC/M23 na wazalendo buracyari
bwinshi muri ako gace.