Ikigo gishinzwe iby’isanzure muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE Space Agency) kigeze kure imyiteguro yo kohereza icyogajuru mu isanzure kujya gukora ubushakashatsi ku mabuye manini azenguruka mu kirere azwi nka astéroïdes.
Amabuye UAE izajya gukoraho ubushakatsi ni uruhererakane rw’amabuye ari hagati y’umubumbe wa Mars na Jupiter.
Biteganyijwe ko icyo cyogajuru kizahaguruka ku Isi mu 2028, gifite inshingano zo gukora ubushakashatsi kuri ayo mabuye azenguruka mu isanzure, bivugwa ko ari ayagiye ashwanyuka ku mibumbe iri mu kirere.
Icyogajuru cya UAE kizaba gifite by’umwihariko inshingano zo gukora ubushakashatsi ku bwoko burindwi bw’amabuye ari mu isanzure hagati ya Mars na Jupiter.
Ubwo icyogajuru kizaba kigeze aho ayo mabuye aherereye, byitezwe ko kizanafata amashusho yo ku mubumbe wa Venus ufite imimerere nk’iy’Isi ariko bigatandukanira ku bushyuhe bukabije buwubonekaho, aho bivugwa ko ubushyuhe bwaho bugera kuri dogere selisiyusi 400.
Abashakashatsi kuri ubu barajwe ishinga no kumenya byinshi ku mabuye azenguruka mu isanzure, kugira ngo bamenye inkomoko n’ibigize imibumbe igaragiye izuba.
Ikigo cy’Abanyamerika cyiga ku bijyanye n’isanzure (NASA), cyemeza ko mu kirere hariyo amabuye yashwanyutse ku mibumbe ari hagati ya miliyoni 1,1 na miliyoni 1,9, afite nibura umurambararo wa kilometero imwe, utabariyemo andi menshi mato