Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bwa Afurika y’Iburasirazuba wa Tanzania, Mahamoud Thabit Kombo, ibiganiro byabo byibanda ku gushimangira umubano uhamye usanzwe hagati y’u Rwanda na Tanzania.
Ibiganiro byahuje
abayobozi bombi byabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ku wa
31 Werurwe 2026.
Intangazo ryashyizwe kuri konti ya X ya Village Urugwiro
rigaragaza ko Perezida Kagame na Mahamoud Thabit Kombo, bagiranye ibiganiro
byibanze ku gushimangira umubano uhamye usanzwe hagati y’u Rwanda na Tanzania.
U Rwanda na Tanzania bifitanye umubano ukomeye mu ngeri
zinyuranye zirimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Ibihugu byombi
byanasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu
n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.
Muri Nyakanga 2025, u Rwanda na Tanzania byasinye amasezerano agamije
gushyiraho ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA) i Kigali
nk’intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo
ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es
Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.