• Amakuru / MU-RWANDA


Hari bamwe mu batuye mu kagari ka Rwanza umurenge wa Save akarere ka Gisagara bataka ikibazo cy’inzara batewe n’ibiza by’izuba n’urubura byabangirije imyaka ntibagira icyo bavanamo, nyamara muri iki gihe imbuga za bo zabaga zanitseho imyaka bagasaba ko ubuyobozi bwagira icyo bubafasha.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Save buvuga ko ari ikibazo bwagaragarije akarere kugira ngo harebwe uko aba baturage bahabwa ubufasha.

Ni ikibazo bavuga ko kizanagira ingaruka ku gihembwe cy’ihinga gitaha, ngo kuko bafite impungenge n’ikizere gicye cy’uko bazabona imbuto yo gusubiza mu butaka, babishingiye kuri uku gutaha amara masa bari barahinze na cyane ko ubuzima bwabo bwa buri munsi bushingira ku bikorwa by’ubuhinzi.

Babihereyeho bagasaba ko ubuyobozi n’abandi babishinzwe baba hafi bakita ku bibazo bahuye na byo, byose bigashingira ku kuba bahabwa ubufasha bakabona icyo kubarengera hamwe no kuzabona imbuto yo gusubiza mu butaka.

Kuri iki kibazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Save, MURENZI AUGUSTIN avuga ko ari ikibazo bagaragarije akarere kugira ngo harebwe uko aba baturage bahabwa ubufasha.

Imibare igaragaza ko hafi 70% by’abanyarwanda bashingira imibereho ya bo ku buhinzi, ibyo waheraho uvuga ko mu gihe ubuhinzi mu gihugu butagenze neza umubare munini w’ababukora uba ufite ikibazo cy’ibyo kurya mu miryango ya bo.

Kuri ubu aba bo mu murenge wa Save akarere ka Gisagara barasaba ko ubuyobozi bwabatekerezaho bukabaha ubufasha kuko bahuye n’ibiza by’izuba n’urubura byatumye babutaha.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments