• Amakuru / MU-RWANDA


Mu nama y’ihuriro ry’abikorera yabereye mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma abashoramari bahakorera ndetse nabahafite ibikorwa bahuye nubuyobozi bwuwo murenge mu rwego rwo gusuzuma no kurebera hamwe iterambere ryumurenge ndetse n'imbogamizi zihari.

Ubwo yatangizaga iyo nama umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge wa zaza yabanje kugaragariza abaraho ishusho nisura byumurenge n’iterambere ryawo.

Ni umurenge ukungahaye ku biribwa byumwihariko ibihingwa bihiganje bikaba birimo inanasi ndetse nurutoki, uzengurutswe nikiyaga cya Mugesera, ibitanga amahirwe ku bahinzi bashobora kwifashisha ayo mazi mu kuhira nko mu gihe cy’izuba ryinshi ,ukanaba umurenge Kandi wigicumbi cyuburezi.

Bamwe mu bitabiriye iryo huriro bishimiye ibyagaragajwe nubuyobozi  ndetse Kandi banagaruka ku bikorwa bakorera muri uwo murenge ariko banagaragarije ubuyobozi inzitizi bagihura nazo.

Batamuriza Beatrice atuye kumugabane wiburayi akaba  numushoramari ufite amasambu muri uyu murenge

Ati “Mba mu gihugu cya Suwede aha I Zaza ahitwa Sangaza mpafite amasambu menshi nkora ubihinzi bwinananasi nibiti byimbuto, nibyiza turahinga yewe tukaneza gusa mu gihe cyumusaruro tugorwa cyane no kubona abaguzi biturutse ku kuba nta mihanda imodoka zanyuramo ihari turangurirwa nabakoresha amagare gusa ibyo rero bituma tugurisha duhenzwe ndetse numusaruro ukaba waduheraho ubwo rero badufashije tukabona umuhanda byaba byiza kurushaho.”

Nkiko john ni umukozi wa hoteri iri ku kigero cy’inyenyeri 5 iri mu musozo wiyubakwa ryayo nawe tuganira yatubwiye ku mbogamizi bagifite

Ati: “Turabura amezi make cyane ngo twuzuze hotel yacu gusa dufite impungenge zaho abatugana bazajya baca kuko biragoye cyane kubona ahunyuza imodoka.”

Mugirwanake Charles ni umunyamabanga nshingwabikorwa wuyu murenge wa Zaza nawe yemera ko imihanda muri uyu murenge ayoboye ikiri imbogamizi ku iterambere ryabawugize

Ati: Nibyo Koko imihanda yo mu giturage iracyari ikibazo ariko nkuko tudahwema kubivuga ubuvugizi nubundi twiteguye kubukora natwe rwose turabibona kwari ikibazo kitoroshye  ku bahinzi nabo bashaka gufashwa kuhira imyaka yabo icyo twabizeza nuko bishoboka cyane kuba bakunganirwa twese dufatanije.”

Uyu murenge wa Zaza ni umwe muyigize akarere ka Ngoma kanaherutse kuba aka mbere mu gihugu kahize utundi mu kwesa imihigo bishingiye ku bikorwaremezo byakubatswemo kubwinshi nkimihanda mishya yahanzwe mu mujyi wa kibungo ubuyobozi bwegera cyane bukanatega amatwi abaturage binateganijwe ko Kandi Zaza nkumwe mu mirenge igize akarere ukanaba igicumbi cyuburezi nkuko byahizwe nabashoramari biteguye kugira uruhare no mu ihangwa ryimihanda migenderano.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments