Nyuma
y’umunsi umwe Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu Rwanda, tariki ya 8 Mata
1994, ubwicanyi bwarakomeje mu bice bitandukanye by’igihugu, ku rundi ruhande
ingabo za FPR Inkotanyi nazo zakomeje urugamba zigamije guhagarika Jenoside.
Nk'uko
tubikesha Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu,
Ibyaranze tariki ya 8 Mata 1994 ni ibi;
1.Umutwe
w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana bafatanyije n’Interahamwe kwica
Abatutsi bo mu gace ka Nyamirambo
Tariki ya 08
Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare barinda Perezida Habyarimana, bishe
Abatutsi bari bahungiye ahantu hatandukanye i Nyamirambo harimo kuri Paruwasi
gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga, mu kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti
no muri Koleji “St Andre " i Nyamirambo.
Uyu munsi
kandi ni na bwo Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye kuri
paruwasi gatolika ya Ruhuha mu Bugesera.
2.Iyicwa
ry’Abatutsi bari bahungiye mu Kiryamocyinzovu muri Taba
Ubwicanyi
muri Komine Taba muri Gitarama bwatangiye gukaza umurego guhera tariki ya
8/04/1994.
Interahamwe
zashyize bariyeri ahantu hatandukaye harimo ahitwa Rwabashyashya, Buguri,
Gishyeshye no mu nkengero z’ibitaro bya Remera i Rukoma.
Uwitwa
Kubwimana Silas wari umuyobozi wa MRND muri Komine Taba wari ufite ijambo
rikomeye yaje gukoresha inama mu Kiryamo cy’inzovu, yatangaje ko umwanzi ari
Umututsi, ko bagomba kumutanga, akomeza abeshya ko Abatutsi bacukuye ibyobo byo
kuzashyiramo Abahutu.
Buhoro
buhoro batangiye kugenda bajyana Abatutsi aho mu Kiryamocyinzovu bari barise
CND kuva tariki ya munani baricwa.
Ku isonga
hari uwitwa Kubwimana Silas niwe wayoboye ubwicanyi, niwe watangaga itegeko ryo
kwica: “uriya mumwice, uriya mumureke nzamwiyicira ". Abicanyi bahoraga
aho kuri Komini bategereje Kubwimana kugira ngo ababwire gahunda yo
kwica.
Abatutsi
baje ari benshi aho kuri Komini, basanga Interahamwe zibategereje, kandi hatanzwe
amabwiriza ko uza bahita bamujyana aho mu Kiryamocyinzovu akicwa. Habaga hari
abashinzwe kubica, abandi bafite akazi ko kubarimiraho ibisinde, hari
n’umuringoti muremure bagatondekamo imirambo. Intwaro zakoreshejwe mu kubica ni
impiri, udufuni n’imbunda.
3.
Burugumesitiri Mubiligi Jean-Napoleon wa Komini Kamembe yayoboye iyicwa
ry’Abatutsi kuri Paruwasi ya Nkanka
Mu cyahoze
ari Komini Kamembe, ubu ni mu Karere ka Rusizi, Abatutsi biciwe kuri Paruwasi
ya Nkanka, kuri Komini yahoze ari iya Kamembe no mu Busekanka. Guhera tariki ya
8 Mata, Abatutsi batangiye guhungira kuri Paruwasi ya Nkanka kuko ubwicanyi no
gutwikira Abatutsi byari byatangiriye ahitwa Gitwa na Murambi.
Impamvu
yatumye Abatutsi bahungira kuri iyi Paruwasi ya Nkanka ni uko bari basanzwe bahahungira
ntibahicirwe kandi na Burugumestre wari uwa Komini Kamembe, Mubiligi
Jean-Napoléon yari yavuze ko Abatutsi umutekano wabo uri bucungirwe kuri
Paruwasi ndetse yoherezayo n’Abapolisi bo kubarinda.
Ariko sicyo
yari agamije, ahubwo yashakaga kumenya Abatutsi bahari uko bangana no gucunga
ngo batazabacika bagahungira muri Zayire.
Burugumesitiri
MUBILIGI Jean Napoléon afatanyije n’uwari Padiri mukuru wa Nkanka, NGIRINSHUTI
Thaddée bakoranye inama n’Interahamwe zari zikomeye zakoreraga muri Komini
Kamembe bategura kwica Abatutsi.
Umunsi
ukurikiyeho Interahamwe zaraje zirabica zikoresheje Gerenade, ubuhiri bitaga
ntampongano, imipanga, inkota, n’izindi ntwaro zitandukanye. Kugira ngo
Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Nkanka batazirwanaho nibaterwa, Padiri
NGIRINSHUTI Thaddée yamburaga Abatutsi intwaro zose (amacumu, imihoro, inkoni,
imiheto n’imyambi) babaga bahunganye ababwira ati: “nta mpunzi ihungana
intwaro, yagiraga ngo nibaterwa hatazagira uwitabara ".
Ikindi ni
uko abapolisi bari babarinze bari bafite icyumba kwa Padiri cyari kirunzemo
imbunda na Gerenade, bikaba byarakoreshejwe n’Interahamwe zije kubica. Kuri
Komini ya Kamembe hiciwe Abatutsi 60 bari bahahungiye.
4.Yussuf
Munyakazi, Marcel Sebatware wayoboraga CIMERWA batsembye ABATUTSI bahungiye ku
ruganda rwa Sima rwa CIMERWA
Mu Karere ka
Rusizi, mu Murenge wa Muganza, mu Kagari ka Shara ahahoze ari muri Komini
Bugarama, Segiteri ya Muganza, ahitwaga muri “Cellule Spécialisée " niho
Abatutsi bicirwaga. Aha niho Interahamwe yari ruharwa Yusufu Munyakazi
yavukaga.
Abatutsi
baho ntibigeze babasha guhunga ngo biyegeranye babashe guhangana n’Interahamwe,
ahubwo guhera kuwa 08/04/1994 batangiye kwicwa, bakabavana mu ngo iwabo bakajya
kubicira kuri CIMERWA.
Kuri
CIMERWA, Umuyobozi mukuru wayo, Marcel Sebatware, ukomoka mu cyahoze ari Komini
Mukingo, ubu akaba ari mu gihugu cy’Ububirigi, na “Directeur technique "
Ntawumenyumunsi Jean Marie Pascal ukomoka muri Rubavu, ubu akaba atuye mu
Buholandi, nibo batanze urutonde rw’Abatutsi bakoreraga muri CIMERWA ngo bicwe
ndetse basaba n’abakozi baho kubasohora babashyira Interahamwe.
Uru ruganda
rwarakoragamo Abatutsi bagera kuri 80 kandi hafi ya bose barishwe, uretse bake
bahunze mbere. Kuri CIMERWA akaba ariho hari bariyeri ikomeye cyane muri
Segiteri ya Muganza mu 1994.
5.Abatutsi
benshi biciwe muri Buhinga muri Cyangugu
Buhinga iri
mu ihuriro ry’imihanda minini itatu, uturuka i Rusizi, uturuka i Nyamasheke
n’uturuka muri Nyungwe. Aho muri Buhinga hashyizwe bariyeri yari iriho
Interahamwe nyinshi, harimo izikomeye nka MAKAMBIRA, Damien Alias SHITANI,
MUHUTU wari umwarimu, GITARE na MUGENZI.
Kuri iyi
bariyeri guhera tariki ya 07/04/1994 batangiye gukubita no gutoteza Abatutsi
bahacaga bajya gusoroma icyayi abandi bakabambura ubusa bababwira ngo nibabyine
barebe. Kuwa 08/04/1994 nibwo hiciwe Abatutsi.
Abatutsi
batatwikiwe, batangira kwicwa. Interahamwe zo muri Segiteri ya Bushekeri
zatangiye kugota Abatutsi bo muri uyu Murenge. Bagose Abatutsi bo muri Serire
ya Ruvumbu Rundwa na Nyanza uwo bafashe wese bakamuzana ku Buhinga bakamwica
bakamujugunya mu kirombe cyari cyaracukuwe ku Buhinga.
Interahamwe
zari zaratanze amabwiriza ko Abatutsi bazajya bicirwa hamwe kugirango
n’utaraboneka nawe abashe gushakishwa.
Muri iki
kirombe, bajugunyagamo abantu bakiri bazima, abandi bakabatema ariko
ntibabamaremo umwuka kandi babatemye amaboko n’ibirenge ku buryo batabasha
kurira bakazapfa bababaye.
6.Coloneli
Anatole Nsegiyumva yategetse ko Abatutsi bo ku Nyundo barimburwa
Coloneli
Anatoli Nsengiyumva yategetse ko abasilikari n’interahamwe bica Abatutsi bose
bari ku Nyundo, mu iseminari, mu bitaro, mu mashuri, n’abandi baturage. Tariki
ya 07 Mata 1994 Abatutsi bamwe bahungiye mu Iseminari nto ya Nyundo, bicwa uwo
munsi. Abarokotse bahise bazamuka basanga abandi kuri Diyosezi ku itariki ya
08/04/1994 birirwa barwana n’Interahamwe.
Igitero
cyinjiye mu Kiliziya kiri kumwe n’abasirikare bica Abatutsi bari mu kiliziya.
Umupadiri witwaga Deogratias TWAGIRAYEZU niwe wishwe bwa mbere mu iseminari
yishwe n’Interahamwe zaturutse muri Kibilira.
Bamwe mu
nterahamwe zikomeye zayoboye ubwicanyi ku Nyundo ni Nkundabanyanga Fidèle wari
umuganga, Kabiligi Stanislas wari Konseye wa Segiteri Muhira, Mpozembizi Marc
wari Burugumesitiri wa Komini RUBAVU na Padiri NTURIYE Edouard.
Kaminuza
y’Abadiventisti ya Mudende yari yubatse muri Segiteri ya Mudende igice kimwe
ikindi kiri muri Segiteri ya Mugongo muri Komini Mutura, Perefegitura ya
Gisenyi. Ubu ni mu Murenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu.
Mu gihe cya
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abicanyi batangiye gutera Abatutsi mu ngo
zabo ku itariki ya 07/04/1994 bituma Abatutsi bayihungiramo bahizeye amakiriro
kubera abazungu bayikoragamo. Bahageze umuzungu w’Umunyamerika wari uhari
yabatse inkoni zabo arazibika azi ngo bari burindirwe umutekano,
agerageza
kubahisha
agenda abashyira mu byumba bitandukanye. Nko mu masaha ya saa cyenda z’amanywa
abicanyi bagabye igitero muri Kaminuza abonye bikomeye za nkoni arazibasubiza
bagerageza kwirwanaho.
Abagabo
barwanishaga inkoni, abagore n’abakobwa barwanisha amabuye n’amatafari.
Birukanye ibitero by’Interahamwe inshuro 3, biza bikaneshwa. Nyuma rero haje
kuza igitero cy’abasirikare b’Ikigo cya Bigogwe ku itariki ya 08/04/1994
ubwicanyi buhita bukaza umurego. Nibwo babateyemo za grenades, babarasa amasasu
menshi cyane hagwa Abatutsi benshi.
Abari ku
isonga mu bwicanyi bwahakorewe ni Burugumestre wa Komini Mutura BAKIYE J.
Berchmas, abandi ni ba Konseye na ba Resiponsabule babishishikarizaga
abaturage. Abaguye muri Kaminuza ubu bashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa
Kanzenze ruri mu Murenge wa Kanzenze.
7.Abatutsi
benshi biciwe kuri Bariyeri ya Mizingo muri Mutura
Ahantu hitwa
kuri Mizingo muri Serire Kanyirabigogo, Segiteri Kanzenze muri Komine Mutura
ubu ni mu mudugudu wa Mizingo, Akagari ka Kanyirabigogo, mu Murenge wa Kanzenze
hari bariyeri ikomeye yayoborwaga na Ntamaherezo wari Perezida wa MRND muri
Komine Mutura. Inama zateguraga Jenoside zakorerwaga iwe. Kuva iyo bariyeri
yajyaho mu 1990 Ntamaherezo yaricaga agakiza.
Iyi bariyeri
yagiye itoteza Abatutsi bigeze mu 1994 ku itariki ya 08/04 mu gitondo nka saa
moya hiciwe abantu benshi harimo abarokokeye mu rusengero rwa Bweramana.
8.Ku
Mashyuza muri Nyamyumba, no muri BRALIRWA Interahamwe zahiciye Abatutsi benshi.
Ku mashyuza
ni mu Mudugudu wa Rambo, Akagari ka Kiraga, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka
Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Ku itariki
ya 08 Mata 1994, hiciwe abashoferi cumi n’umwe (11) b’amakamyo babaga baturutse
hirya no hino mu gihugu baje kurangura ibinyobwa bya BRALIRWA.
Interahamwe
zabakuye mu macumbi akodeshwa (Lodges) aho bakundaga gucumbika iyo bababaga
baje kurangura zirabashorera zibajyana kubicira ku Mashyuza. Abazwi cyane mu
babigizemo uruhare ni uwitwaga MUSAFIRI na SIBOMANA.
Imibiri
y’abishwe ikaba yarahavanywe ijyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa
Kanzenze.
9. Kinyinya
muri Kigali ni hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi tariki ya 8/4
Tariki ya
08/04/1994 mu Murenge wa Kinyinya, Abatutsi bagera kuri 200 bahungiye mu kigo
cy’Abadage (Deutsche Welle) cyakoreraga i Kinyinya kubera ko bari bahizeye
umutekano.
Nyuma
y’iminsi 2 abasirikare bari mu kigo cya Kami batumye ku buyobozi bwa Deutshe
Welle ko bamenye ko bahishe Abatutsi, ko babasaba kubasohora mu kigo cyabo.
Nyuma Abadage barahunze bahasiga UWIMFURA Callixtte wahakoraga.
Uwo munsi
abonye ko bamaze kurira indege yahise ahuruza izindi Nterahamwe zari i Kinyinya
ngo zize zimufashe kwica Abatutsi bari buzuye muri icyo kigo. Baraje barabica
harokokamo abantu 3 gusa.
Kuri uyu
musozi wa Kinyinya hari Interahamwe 2 za ruharwa mbere y’uko Jenoside
nyir’izina itangira arizo: UWIMFURA ariwe wamariye Abatutsi muri Deutsche Welle
na Adjudant Chef ZIRIMWABAGABO wari umutoza w’Interahamwe.
Zirimwabagabo
yajyaga ku kabari akagura inzoga akabanza akayisomyaho imbwa ye yarangiza agaha
Umututsi. Iyo yabyangaga baramukubitaga bakamumena imbavu agahinduka
ikimuga.
Abandi bishe
Abatutsi cyane i Kinyinya ni abapolisi ba Komini. Kugeza ubu Abatutsi bose
biciwe i Kinyinya banahakomoka bakaba banditse ku rwibutso rwaho ni 441 ariko
bakaba barashakishije abandi baburaga bagasanga ari abantu 77.
10.Akaga
gakomeye Abatutsi bahuye nako mbere yo kwicwa i Nyamata, Ntarama, n’ahandi mu
Bugesera.
Ahitwa “CND’
ni hamwe mu hantu haguye Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri
1994 aha hakaba, ari mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama Akagari ka
Cyugaro hasi kurufunzo.
Uru rufunzo
rwiswe CND barusanishije na CND ya Kigali, inzu yakorerwago n’Inteko isginga
amategeko, ahari hari abanyepolitiki ba RPF inkotayi barinzwe n’ingabo 600 za
RPA ubwo zari ziri Kigali muri gahunda y’Imishyikirano yari hagati ya RPF na
Leta ya Habyarimana.
Ahantu
henshi hicirwaga Abatutsi benshi muri Jenoside interahamwe zahitaga CND.
Arinayo mpamvu no ku rufunzo hiswe CND kuko hahungiye Abatutsi benshi cyane.
Kuwa 07/04/1994
Abatutsi batangiye kwicwa cyane muri segiteri Kanazi, Kayumba , Maranyundo na
Kanzenze kubera ko bo bari batuye ku muhannnda ujya i Burundi ndetse n’i Gako
mu kigo cya gisilikare. Ubwicanyi bwarakomeje tariki ya 08/04/1994 ku misozi ya
Nyiramatuntu, Kibungo, Nyarunazi.
Ubwicanyi
bwakomereje ku musozi wa Kayumba uherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa
Nyamata Akagari ka Kayumba. Kuva kuwa 07/04/1994 Abatutsi b’i Kayumba
bagerageje kwirwanaho ndetse bigera no kuwa 08/04/1994 ubwo Interahamwe zavugaga
ngo noneho muratunesheje reka tugende.
Interahamwe
zagiye zivuga ngo rwose ntabwo tuzagaruka ariko byari amayeri kugira ngo
hatagira uhunga akaba yabacika. Nyuma nibwo Interahamwe zazanye n’abasirikare
bari bavuye mu kigo cya Gako baza bafite intwaro zikomeye zirimo imbunda. Ubwo
nibwo bishe Abatutsi benshi bakoresheje imbunda ndetse n’izindi ntwaro gakondo.
Kuri uyu
musozi wa Kayumba waguyeho Abatutsi batagira ingano kubera ko hari n’abandi
Batutsi bari bahahungiye bavuye muduce dutandukanye bibwiraga ko bashobora
kuharokokera ariko siko byagenze ahubwo barishwe.
Ahandi
hakorewe ubwicanyi bukomeye ni ahitwa Rebero iherereye mu karere ka Bugesera,
Umurenge wa Mayange.
Ubwo
Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, Abatutsi bari batuye i Rebero, i
Mayange, Kibenga, n’abandi bake ba Nyamata, abo muri Mbyo bahungiye kuri uyu
musozi wa Rebero kuko bibwiraga ko nibahahungira bari bufatanye n’Abatutsi
kwirwanaho.
Kuwa
08/04/1994 ku musozi wa Rebero hari hamaze kugera Abatutsi batari bake maze
bishyira hamwe. Uwo munsi haje igitero gikomeye ariko cyasanze Abatutsi bari
bari ku i Rebero bihagazeho barwanya icyo gitero gisubira inyuma.
Icyo gitero
kimaze gutsindirwa ku musozi wa Rebero cyahise kijya gutera Abatutsi bari
bahungiye kuri cantrale ya Gitwe.
Aho kuri cantrale
ya Gitwe hari hahungiye Abatutsi benshi bituma hajyayo igitero cy’Interahamwe.
Ubwo abagabo
bari bahungiye ku i Rebero bahise bavuga bati mureke tujye gutabara abatutsi
bari Gitwe ubwo abagabo b’Abatutsi baragiye barwana n’Interahamwe barangije bazana
n’Abatutsi bari bahungiye i Gitwe ubwo ku i Rebero hahise haza Abatutsi benshi
cyane bituma noneho Abahutu babatinya cyane. Nyuma baje kwicwa bose, bishwe
n’abasilikari.
Tariki ya
08/04/1994 sa yine, Abatutsi batangiye kwica, guhera muri Kanzenze. Abari
bayoboyeubwicanyi ni Burugumesitiri Gatanazi, Interahamwe zirimo uwitwaga
Gashirankwanzi waguye muri gereza ya Bugesera.
Aha mu
cyahose ari segiteri Nyirarukobwa habarurwa imiryango isaga 90 yazimye ku buryo
nta muntu n’umwe warokotse muri iyo miryango.
11.Muri
Gatonde, umurenge wa Mugunga, muri perefegitura ya Ruhengeri Abatutsi baroshwe
mu mugezi wa Mukungwa
Abatutsi
bari batuye muri Mugunga, mu cyahoze ari Komini Gatonde yari yegeranye n’iya
Ndusu baroshywe mu mugezi wa Mukungwa, ahitwa i Bukeri ku gice kigana mu gace
k’ubucuruzi n’isoko rya Vunga.
Bukeri ni
icyambu kiri ku mugezi wa Mukungwa gihuza Imirenge ya Shyira (Nyabihu) na
Mugunga (Gakenke). Kuva ku itariki ya 8 Mata- 22 Mata 1994, Abatutsi
bakusanyirizwaga aho hantu bakabohwa nyuma bakajugunywa mu mugezi wa Mukungwa
bababwira ko babohereje mu mishyikirano i Arusha muri Tanzaniya, bahurijwe ku
kiraro cyubatse hagati ya za komini Gatonde na Ndusu.
Mu bayobozi
babigizemo uruhare harimo Konseye NSANZUBUKIRE Erneste, Burugumesitiri
Nizeyimana Jean Bosco, uwayoboraga MRND muri Ndusu Nizeyimana Gaspard alias
Kaguta, Superefe Nzanana Dismas, Perefe wa Ruhengeri Nsabumugisha Basile, na
Aloys na Mutabaruka ex-FAR, wari umucunga gereza.
12.Zigiranyirazo
Protais ku isonga ry’abarimburiye Abatutsi ku musozi wa Kesho, Umurenge wa
Muhanda, muri Ngororero. Ku musozi wa Kesho, bakunze kwita mu Rubaya, ni mu
gace k’umusozi wa Rubaya hari imirima myinshi y’icyayi ndetse n’Uruganda
rw’Icyayi (Usine à Thé Rubaya).
Ni mu cyari
Komini Gaseke aho Abatutsi b’Abagogwe (mu nkengero z’umusozi wa Bigogwe ugera
no mu Karere ka Ngororero) birwanyeho batera amabuye n’amacumu ndetse barwana
n’Interahamwe kugeza ubwo bishwe barashwe n’abajepe ubwo ku itariki ya 08 Mata
1994, baje babarashisha imbunda zitandukanye.
Zigiranyirazo
Parotais, burugumesitiri wa Gaseke Bazubahande Ignace na Djaribu Anastase
wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Rubaya nibo bateguyeoboye ubwicanyi muri ako
gace. Tariki ya 8/4, nibwo Leta y’abatabazi yaje iherekeje umurambo wa
Habyarimana (muri guest house) hamwe n’abasirikari benshi batsembye Abatutsi
bose bari bashoboye kurokoka
13.Henshi mu
Rwanda, ubwicanyi bwakoranwe ingufu bushingiye ku mugambi wo kurimbura Abatutsi
Guhera
tariki ya 8/4, ubwicanyi bwakwiriye mu gihugu cyose.
I Rwankuba
mu Murenge wa Murambi hishwe Abatutsi barenga 500, bicwa n’Interahamwe
n’abaturanyi babo. Igitero cyari kiyobowe na Konseye Bizimungu Jean,
warundanyirije Abatutsi bose hamwe barabatwika.
Muri
Kiziguro, ku Rukungu ubu ni mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro, mu
masaha 2 gusa Abatutsi hafi ya bose bari bahatuye bari bamaze kubica. Bishwe
n’Interahamwe zo mu Bishenyi na Rukungu, zari ziyobowe na Gakwerere Aloys na
Muganga Manasse n’abandi bo mu Rugurarama, n’izindi zari zoherejwe na Byansi
Valens n’impunzi za Bidudu.
Uyu munsi
kandi hishwe Abatutsi ahitwa mu Kaje mu Kagari ka Rwimitereri, Umurenge wa
Murambi no muri centre ya Rugwiro aho bakusanyirizaga Abatutsi babashuka ngo
niho babarindira nyamara ari uburyo bwo kugira ngo babicire hamwe. Ubwicanyi
bwateguwe na Gatete Jean Baptiste afatanyije n’ uwari Konseye witwa Nkubana
Jerome
Hishwe kandi
Abatutsi muri Orphelinat, mu Kagari ka Gakenke, Umurenge wa Kiramuruzi.
Abatutsi benshi bari bahungiye kuri iyi Orphelinat bazi ko bari buhakirire,
ariko siko byagenze kuko baje kuhabicira abandi babajyana kubicira kuri
Kiliziya ya Kiziguro.
Abagize
uruhare muri ubu bwicanyi harimo Gatete Jean Baptitse, wazengurukaga n’imodoka
ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi, Munyabuhoro Pierre Claver wari Konseye
hamwe n’izindi Nterahamwe zamugendaga iruhande zari ziyobowe n’abapolisi
Rusagara na Deo Niyonzima.
Tariki ya
8/4 hishwe Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’icyayi rwa Mata, mu Karere ka
Nyaruguru. Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyawera mu Murenge
wa mwiri, Akarere ka Kayonza.
Uwo munsi
hishwe Abatutsi bagera kuri 5000 bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisti
rwa Cyambara mu Murenge wa Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi hamwe
n’Abatutsi bari bahungiye mu Bitaro bya Shyira muri Perefegitura ya Ruhengeri,
ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
Uyu munsi
kandi nibwo hatangiye Ubwicanyi bwibasiye abatutsi bwatangiye muri Komini
Rutsiro muri perefegitura ya Kibuye.
Like This Post? Related Posts