• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ku mugaragaro inyito iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ivuye ku murongo yari imaze igihe kirekire igenderaho wo kuyivuga mu buryo butagaragaza neza abayikorewe.

Ibi byagaragajwe n’ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubu butumwa bugira buti:“Mu gihe cya Kwibuka, twunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, tunazirikana amarorerwa ndengakamere yayiranze. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifatanyije n’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge, kandi yamaganye yivuye inyuma ipfobya n’ihakana rya Jenoside.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri iyo minisiteri, Nick Checker, yashimangiye ko Amerika yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu minsi 100 ya Jenoside, ndetse n’abandi bose bazize guhagarara ku kuri cyangwa kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.

Yagize ati:“Nasuye u Rwanda, mbona n’amaso yanjye ahantu Jenoside yabereye nka Nyamata na Ntarama, aho ibihumbi by’Abatutsi biciwe muri Kiliziya. Guhagarara imbere ya altar zahindutse aho amaraso y’inzirakarengane yamenewe, bituma umuntu yumva uburemere bw’ibyabaye.”

Yongeyeho ko Jenoside itari impanuka, ahubwo yari umugambi wateguwe n’ubuyobozi bwariho, ashimangira ko Amerika izakomeza gushyigikira u Rwanda mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya imvugo z’urwango.

Amerika kandi yagaragaje ko gukomeza guha ubutabera abarokotse Jenoside ari ingenzi, binyuze mu gukurikirana abayigizemo uruhare bakagezwa imbere y’ubutabera.

Yibukije uruhare yagize mu ishyirwaho ry’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ndetse no gufasha mu guta muri yombi no kuburanisha bamwe mu bakekwaho Jenoside.

Iyi mpinduka ije ikurikira imyaka myinshi Amerika yaranze gukoresha inyito igaragaza neza Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo igahitamo kuvuga gusa “Jenoside yo mu Rwanda” cyangwa igashyira hamwe Abatutsi, Abahutu n’Abatwa mu buryo butagaragaza ukuri ku bagabweho umugambi wo kurimburwa.

Mu 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki ya 07 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, isimbura inyito yari isanzwe idasobanura neza abayikorewe.

Perezida Paul Kagame na we yigeze kunenga ibihugu byatinze kwemera iyi nyito, agaragaza ko gukoresha izina nyaryo ari ingenzi mu kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside.

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yibasiye by’umwihariko Abatutsi bari bagamijwe kurimburwa, hari n’abandi bishwe bazira ibitekerezo byabo cyangwa kwanga kwifatanya n’abicanyi.

Icyakora, amateka n’amategeko mpuzamahanga byemeza ko Jenoside isobanurwa n’umugambi wo kurimbura itsinda runaka, ari na byo byabaye ku Batutsi mu 1994.

Icyemezo cya Amerika cyo gukoresha inyito nyayo gifatwa nk’intambwe ikomeye mu guharanira ukuri kw’amateka no kurwanya abayagoreka, ndetse kikaba gihamya y’ubufatanye bukomeza hagati yayo n’u Rwanda mu kwimakaza ukuri, ubutabera n’amahoro arambye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments