Ibihugu bya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Iran byumvikanye ku gahenge k’ibyumweru
bibiri bigizwemo uruhare n’igihugu cya Pakistan, ni agahenge abatuye isi bose
bakiranye ubwuzu bitewe n’ingingo zigakubiyemo zirimo n’iyo gufungura umuhora
wa Hormuz.
Ni agahenge
kemejwe mu ijoro ryo ku wa 08 Mata 2026 nyuma y’ukwezi n’igice ibi bihugu byombi
bihanganiye mu ntambara yatangijwe n’Amerika na Israel kuri Iran.
Imiterere y’aka
gahenge igaragaza ko Leta ya Iran ari yo yahawe byinshi mu byo yasabaga cyane
ko Leta ya Amerika yo nta n’icyo yasabaga kuko yakomeje kwizera ko Iran izava
ku izima igafungura umuhora wa Hormuz itabonye na kimwe mu byo yasabaga ariko
Iran ikomeza kwihagararaho.
Muri iyi
ntambara y’iminsi 40, Leta zunze ubumwe z’Amerika zarasaga ku bikorwa remezo no
ku nyubako zituwemo n’abaturage b’abasivile hamwe n’iz’abategetsi bakomeye ba
Iran mu gihe Iran yo yacungiraga ku kurasa ku birindiro by’Ingabo z’Amerika
biri mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwo hagati ndetse ikanarasa ku bihugu
bituranyi bifitanye ubucuti na Amerika cyangwa Israel ndetse inakomeza imbaraga
mu gufunga uyu muhora wa Hormuz ari nawo bigaragara ko washegeshe Amerika n’inshuti
zayo kugeza basabye ibiganiro na Iran.
Amerika na
Israel bishe abakomeye ba Iran barimo nk’umuyobozi w’Ikirenga wishwe ku ikubitiro
mu gitero cyagabwe bwa mbere.
Ku rundi
ruhande ariko Amerika nayo yahombeye byinshi muri iyi ntambara ku isonga harimo
gutakarizwa icyizere na byinshi mu bihugu byari biyizeyeho gukomera no kuba
yabirindira umutekano. Ni Amerika kandi yahombye icyizere cya byinshi mu bihugu
byo mu muryango wo gutabarana n’Uburayi wa OTTAN aho bimwe muri byo byanagiye
byanga kuyitabara cyangwa kuyitiza aho gutereka intwaro zo kurasa muri Iran.
Bamwe mu
bategetsi bakomeye muri Amerika nabo bagaragaje kutishimira iyi ntambara,
ibyanatumye abarimo umuyobozi w’Ingabo muri iki gihugu cy’igihangange yegura
kuri izo nshingano.
Bimwe mu
bikubiye mu masezerano yaka gahenge:
Ifungurwa ry’umuhora wa Hormuz:
Ifungwa rya Hormuz
ryabaye imbarutso yo kwamaganwa kwa Amerika ni ryo ryari riri ku ruhembe rw’imbere
mu bigomba kwitabwaho muri aya masezerano.
Iran na
Amerika bemeranyije ko iyi nzira igomba gufungurwa by’agateganyo mu minsi 14 uhereye
ku wa 08 Mata 2026, nta misoro yanditswe Iran yigeze yemererwa gusoresha
abanyuza Peteroli muri uyu muhora icyakora kuko ari yo ihagenzura,
ababikurikiranira hafi bizera ko iki gihugu kitazabura kuhasoresha cyane ko
cyakunze kwemeza ko mu misoro y’ibihanyuzwa ari ho hazava amafaranga yo gusana
ibyangijwe n’iyi ntambara byose.
Impinduka nziza ku bukungu bw’isi
zihise zigaragara:
Bigitangazwa
ko uyu muhora wa Hormuz ufunguwe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isi
byahise bigabanuka cyane. Mu bihugu byinshi ntiharatangazwa ko ibi biciro
byagabanywa ngo bisubire uko byahoze ariko ku masoko mpuzamahanga ho hahise
hagaragara impinduka. Ni mu gihe kandi Isoko
ry’imari n’imigabane naryo ryahise ryongera kuzamuka ahanini biturutse ku
cyizere cy’amahoro arambye muri kari gace kari karimo intambara y’ibikomerezwa
by’iyi si.
Muri Iran babyinnye itsinzi:
Hari abatuye
mu gihugu cya Iran bahise bajya mu mihanda kubyina itsinzi y’igihugu cyabo biturutse
ku kuba cyarihagazeho kugeza ubwo Amerika na Israel bemera ubusabe bwacyo. Ni
ibintu bitari byitewe ku batari bake kuko batekerezaga ko Iran izisanga
yahanaguwe ku ikarita y’isi.
Mbere y’uko
aka gahenge gatangazwa, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump
yari yatangaje ko abayobozi ba Iran nibatemera aka gahenge aza kubagabaho
ibitero akabica bose, Icyakora ababikurikiranira hafi bo bemeza ko ibyo byari
ukwivugira gusa cyane ko mu masezerano nta na kimwe kigaragaza ko Amerika igeze
ku ntego yayo yatumye itangiza iyi ntambara.
Ntabwo mu
masezerano higeze handikwamo ko Iran yemeye guhagarika gukora intwaro za
nukereyeli nk’uko biri mu byo Amerika yashingiyeho itangiza intambara.
N’ubwo ibintu bimeze bityo ariko:
-
Ntabwo
icyizere cy’uko bizubahirizwa nk’uko byanditswe kiri ku 100%, Hari abasesenguzi
bavuga ko isaha yose ibintu bishobora guhinduka biturutse ku kutumvikana kw’impande
zombi cyangwa bigaterwa n’uko Amerika itakwishimira gukomeza gusuzugurwa ngo
iratsinzwe.
-
Iran
nayo iracyakeneye kubona amafaranga ahagije yo gusana ibyangijwe n’iyi ntambara,
ibi bishobora gutuma ikomeza kwiyegereza Ubushinwa kandi biri mu bidashobora
kunezeza Amerika bigatuma intambara yongera kubura isaha yose.
-
Iminsi
14 niramuka irangiye hatari hafatwa ingamba z’uko iki kibazo cyatangira
kuganirwaho ngo gikemuke burundu intambara ishobora kuzahita yongera kubura Iran
nayo ikongera gufungwa Hormuz ibintu bigasubira uko byari bimeze.