Nibura abantu 90 bapfiriye mu mpanuka yaturutse ku iturika ryabereye mu kirombe cy’amakara cya Liushenyu coal mine giherereye mu Ntara ya Shanxi mu majyaruguru y’Ubushinwa.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu saa 19:29 ku
isaha y’aho, ubwo abakozi 247 bari mu kazi muri icyo kirombe. Amakuru
yatangajwe n’itangazamakuru rya Leta avuga ko igiturika cyateye akaduruvayo
gakomeye mu kirombe, bituma benshi batakaza ubuzima abandi barakomereka.
Abashinzwe ubutabazi bavuga ko abarenga 100
bashoboye gukurwa mu kirombe ari bazima, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abandi
bishobora kuba bagihumeka byakomeje mu buryo bukomeye. Minisiteri ishinzwe
ubutabazi yohereje abakozi 345 bo mu matsinda atandatu y’abatabazi kugira ngo
bifatanye mu bikorwa byo gutabara no gushakisha abarokotse.
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yasabye ko hashyirwa imbaraga zose mu
gutabara abakomeretse no gushakisha ababa bakiri bazima, anategeka ko hakorwa
iperereza ryimbitse ku cyateye iyi mpanuka ndetse abagaragaweho uburangare
bakabiryozwa.
Abantu 27 bakomeje kuvurirwa mu bitaro byo
hafi y’aho impanuka yabereye, umwe muri bo akaba ari mu bihe bikomeye cyane, mu
gihe abandi bafite ibikomere byoroheje. Raporo zigaragaza ko benshi bagizweho
ingaruka no guhumeka umwuka uhumanye nyuma y’iturika, nubwo ubwoko bwawo
butaramenyekana neza.
Abayobozi bavuga ko ibikorwa byo gutabara
byagoranye kubera amazi yibumbiye hafi y’ahabereye impanuka, bigatuma kugera mu
bice bimwe by’ikirombe bigorana.
Iki
kirombe cya Liushenyu cyari gisanzwe kiri ku rutonde rw’ahantu hafite ibibazo
by’umutekano kuva mu 2024, mu gihe sosiyete Tongzhou
Group ishinzwe kugicunga yari yarahanwe inshuro ebyiri mu 2025 kubera
ibibazo by’umutekano muke.