• Amakuru / MU-RWANDA

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko bibabaje kubona ibihugu byo muri Afurika nta na kimwe kirabasha kuburanisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babyihishemo.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside, yabaye kuri uyu wa 8 Mata 2026, yitabirwa na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame  n’abandi barenga 500 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, abashakashatsi, abanditsi b’ibitabo n’abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Yagize ati: “Kugeza uyu munsi, nyuma y’imyaka 32, nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika cyari cyacira urubanza ku butaka bwacyo umuntu n’umwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe hari impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi nyinshi zoherejwe n’u Rwanda mu bihugu bitandukanye.”

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari icyaha gikomeye cya nyuma cyabaye mu kinyejana cya 20.

Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko. Ku ruhande rumwe, ni icyaha gikomeye cyabaye mu kinyejana cya 20. Ku rundi ruhande, ni yo Jenoside ya mbere yakorewe ku mugabane wa Afurika nyuma y’uko hashyizweho amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside ku wa 9 Ukuboza 1948.

Bityo rero, ifite umwanya uteye agahinda mu mateka ya Afurika kubera isura y’icyo cyaha nyuma y’uko amahanga yari yariyemeje gukumira ibyaha nk’ikibi.”

Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje agagaraza ko amahanga akomeje kurebera abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abakorana n’abayigizemo uruhare nka Leta ya DRC, itera inkunga FDLR.

Ati: “Urebye uko FDLR ifashwa ni ibintu wagereranya n’akaga kuko mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi nta gihugu cyakorana n’Aba-Nazi ngo amahanga arebere. DRC yo ikomeje gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside no gufasha FDLR, bakanabashyira mu ngabo zabo. Ibyo bigomba kwamaganwa.”

Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku byerekeye gukumira Jenoside, Chaloka Beyani, yavuze ko Jenoside ishobora guhagarikwa mu gihe hari ubushake.

Ati: “Mu 1994, Umuryango Mpuzamahanga watereranye u Rwanda. Hari ibimenyetso byerekanaga ko Jenoside iri kuba kandi hari amakuru yagiye ahabwa Loni, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ibihugu bikomeye byashoboraga kuyihagarika byari bifite amakuru ariko nubwo bari babizi byose, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarabaye.”

Ibarura ry’imyaka ibiri ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu guhera mu 2000, ryagaragaje ko Abatutsi 1,074,017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana hagati ya Mata na Nyakanga 1994. 

Iyo hakozwe isesengura ry’iyi mibare, bigaragara ko buri munsi hicwaga impuzantengo y’Abatutsi ibihumbi icumi na mirongo irindwi na bane (10,074).

 






Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments