Madamu
Jeannette Kagame yasabye ko Abanyarwanda bakwiye kuba maso birinda ko
ibyagezweho byasenyuka kandi byaragezweho bisabye ikiguzi cy’ubuzima bw’abana
b’u Rwanda.
Ni ubutumwa
yatanze ubwo ku wa 8 Mata 2026, yifatanyaga n’umuryango IBUKA, abagize uruhare mu gushinga uyu muryango,
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’inshuti z’u Rwanda mu muhango
wo kuzirikana urugendo rw’imyaka 30 umuryango IBUKA umaze uvutse.
Madamu
Jeannnette Kagame yabanje kugaruka ku gisobanuro cy’uyu muryango IBUKA, avuga
ko Kwibuka ari ingenzi kuko umuryango utibuka uzima.
Yavuze ko u
Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi bityo kubihuza no
kuzrikana urugendo rw’imyaka 30 umuryango IBUKA umaze uvutse bifite ishingiro
rikomeye.
Madamu
Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kuba maso birinda ko
ibyagezweho byasenyuka.
Ati
“Tutabaye maso, ibyo twagezeho bisabye ikiguzi cy’ubuzima bw’abana b’u Rwanda,
twakongera tukabibura mu gihe gito.
Yakomeje
agira ati:” Niyo mpamvu “Ntibizongere kubaho , Never Again” bidakwiye kuba
imvugo gusa ahubwo dukwiye kubifata nk’isezerano rihoraho, kuri twebwe ubwacu,
abacu twabuze, abadukomokaho, n’igihugu cyacu muri rusange.”
Madamu
Jeannette Kagame, yavuze ko urugendo abanyamuryango ba IBUKA
banyuzemo rutari rworoshye, abashimira ukwihangana bagaragaje.
Ati
“Banyamuryango ba IBUKA, uru rugendo ntabwo rwari inzira igororotse. Mwemeye
gushinjagirana ishavu mu gihe byari ngombwa, muratwaza. Muhumure, ntimukagire
icyo mwikanga. Ikiguzi cy’ubudaheranwa mwatanze ni ntagereranywa kandi nta
n’uwagishidikanyaho, mwarakoze.”
Yabashimiye
kandi ubutwari bagaragaje ubwo bemeraga gutanga imbabazi ku babahemukiye.
Ati “
Kwirenga no kureba imbere mwagaragaje muri uru rugendo, bikomeze bihererekanwe
no kubazadukomokaho bose.”
Yakomeje
agira ati “Nta na rimwe tuzigera twicuza amahitamo twagize yo kubaka u Rwanda
twifuza kandi rutubereye twese, Urugamba ni urwacu ni urwanyu.”
Umuryango
IBUKA, uhuriza hamwe imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, washyizweho bwa mbere tariki ya 15 Kanama
1994.
Uyu muryango
ufite intego zitandukanye zirimo kubungabunga amateka ngo adasibangana harimo
gusigasira inzibutso n’ibimenyetso binyuranye, guharanira Ubutabera, kwita ku
mibereho myiza y’abacitse ku icumu, gushaka uburyo abana b’abacitse ku icumu
batishoboye babona uburezi n’ubumenyi bibafasha kwiteza imbere no
kubaka ejo hazaza heza.
Like This Post? Related Posts