• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ku wa Gatatu yategetse abayobozi ba Leta kujya bagendera hamwe muri bisi imwe mu ngendo z’akazi, mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa rya lisansi mu gihe igihugu kiri guhura n’ibura ryayo.

Iki cyemezo kije mu gihe ikibazo cy’ibura rya lisansi gikomeje kwiyongera bitewe n’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, igira ingaruka ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli.

Nk’uko byatangajwe n’urwego rushinzwe kugenzura ingufu muri Tanzania, ibiciro bya lisansi byazamutseho hafi kimwe cya gatatu (1/3) kuva muri Werurwe, ibintu byagize ingaruka ku bukungu n’imibereho y’abaturage.

Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko mu ngendo ze z’akazi, imodoka zizajya zimuherekeza zizagabanywa cyane, hagasigara gusa iz’ingenzi zirimo iz’umutekano we, polisi ndetse n’imodoka y’inyongera.

Ibi yabivugiye mu muhango wo kurahiza abayobozi wabaye ku wa Gatatu, aho yasobanuye ko izindi nzego za Leta zizajya zigendera hamwe muri bisi imwe mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa rya lisansi.

Yagize ati: “Guhera ubu, aho nzajya hose, abayobozi bose bazajya bagendera muri bisi imwe… mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa rya lisansi.”

Ubusanzwe, urugendo rwa Perezida rujyana n’imodoka zisaga 30 zirimo izo mu rwego rwo hejuru (luxury SUVs) n’iz’abapolisi bamuherekeza, ibintu akenshi byatezaga umuvundo ukomeye mu mihanda.

Izi  ngamba zigamije: kugabanya ikoreshwa rya lisansi mu nzego za Leta, Guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro  no gutanga urugero rwiza ku baturage mu gukoresha neza umutungo

Izamuka ry’ibiciro bya lisansi ryagize ingaruka ku nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi, ubucuruzi n’ibiciro by’ibiribwa, kuko byose bishingira ku gutwara ibicuruzwa.

Icyemezo cya Perezida Samia gishobora gufasha kugabanya igitutu ku ikoreshwa rya lisansi, nubwo ari igisubizo cy’igihe gito mu gihe hagishakishwa ibisubizo birambye.

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments