Mu gitondo
cyo kuri
uyu wa Kane Tariki
ya 9 Mata 2026 nibwo hamenyekanye
inkuru y’urupfu rw’umusore
waguye mu rugo rw’Umuhazi Ngenzi Serge
wamenyekanye nka Neg G The General azize
urupfu rutunguranye .
Ni urupfu
rwabaye mu masaha ya nimugoroba rubera Mu mudugudu wa Busasamana,Akagali ka Kamuhoza ,Umurenge wa Kimisagara ,Akarere
ka Nyarugenge aho uyu muhanzi asamzwe atuye n’Umuryango we
Nkuko Neg G
The General yabitangarije BTN Tv yavuze ko
uyu musore witwa Mugabo
Emmanuel w’imyaka 32 y’amavuko yavukaga mu karere akaba aria
je kumureba kugira ngo bakorane umushinga w’indirimbo bagombaga gushyira hanze nyuma
y’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku nshuro ya 32
Nkuko Neg G
yakomeje abivuga uwo mushuti akigera mu rugo mu masaha ya ninjoro hashie akanya
gato yatangiye kumubwira ko yumva atameze
neza komu nda n’umutwe biri kumurya .
Ako Kanye yahise
yirukira gushaka ubufasha ku kigo
nderabuzima cya Kabusunzu agezeyo asanga
nta mbagukiragutaba ihari ahamagara ku Bitaro bya Muhima bohereza
Imbagukiragutab ariko ubwo
yahageraga basanze uwo muzore yamaze gushiramo umwuka
Uyu
mushyitsi na we wari usanzwe ari umuhanzi yari yasuye Ngenzi aturutse i Rugende
mu Karere ka Gasabo. Yageze ku Kimisigara mu ijoro ryo ku wa 8 Mata.
Ubwo BTN Tv yavuganaga n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP
Gahonzire Wellars, yayitangarije ko
ayo makuru bayamenye ubu umurambo w’uwo musore wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ukorerwe isuzuma mu gihe
iperereza ryo ryatangiye kugira ngo ukuri
ku rupfu rwe rikorwe
Like This Post? Related Posts