Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko yatanze amabwiriza yo gutangiza ibiganiro by’amahoro na Lebanon, bizibanda ku kwambura intwaro umutwe wa Hezbollah no gushaka umutekano urambye hagati y’impande zombi.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 9 Mata 2026, nyuma y’umunsi umwe Israel
igabye ibitero bikomeye muri Liban, ikurikira guhagarika ibikorwa byayo bya
gisirikare byari byibanze kuri Iran.
Netanyahu yavuze ko iyi gahunda ishingiye ku byifuzo bya Liban byo
kugirana ibiganiro bifunguye na Israel, ashimangira ko bigomba gutangira vuba
bishoboka.
Ati: “Ibiganiro
bizibanda ku kwambura intwaro Hezbollah no gushyiraho ubufatanye bw’amahoro
hagati ya Liban na Israel.”
Ku ruhande rwa Liban, Perezida Joseph Aoun
yagaragaje ko igisubizo kirambye ari uguhagarika imirwano, hagakurikiraho
ibiganiro byimbitse.
Yavuze ko ibikorwa byo gutegura ayo mahoro byatangiye, kandi ko
abafatanyabikorwa mpuzamahanga batangiye kubishyigikira.
Iyi gahunda ije mu gihe umwuka mubi hagati ya Israel na Hezbollah
wakomeje kwiyongera nyuma y’iyicwa rya Ali Khamenei ku wa 28
Gashyantare 2026, ibintu byatumye Hezbollah itangira kurasa kuri Israel, nayo
ihita isubiza ibitero bikomeye.
Imibare itangwa na Liban igaragaza ko abantu barenga 1700 bamaze
kugwa muri iyi ntambara, barimo abana barenga 139, mu gihe abarenga miliyoni
1,2 bamaze kuva mu byabo.
Ku ruhande rwa Israel, itangaza ko imaze kwica abarwanyi ba
Hezbollah barenga 1100.
Nubwo impande zombi zikomeje kurwana, gutangiza ibiganiro
by’amahoro bishobora kuba intambwe ikomeye iganisha ku kugabanya umwuka mubi no
gushaka umuti urambye w’aya makimbirane amaze igihe mu karere.