Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kugaragaza impungenge ku rwego rw’iterambere mu karere, agaragaza ko ibihugu bimwe byateye imbere mu bumenyi n’ikoranabuhanga, mu gihe Afurika igihugiye mu bikorwa bidatanga umusaruro uhamye.
Yabitangaje ku wa 8 Mata 2026, aho
yatanze urugero ku butumwa bwo mu isanzure bwa Artemis II mission, buyobowe n’ikigo cya NASA,
bwageze kure mu bushakashatsi bwo kugera ku Kwezi.
Ati: “Ubu
tuvugana, icyogajuru cya Amerika kiri kuzenguruka Ukwezi, twe turi hano
Kyankwanzi turya amakaroni. Ibi biteye ubwoba.”
Museveni yagaragaje ko hari icyuho
gikomeye mu iterambere, aho ibihugu bikomeye bifite ubushobozi mu bya
gisirikare ku butaka, mu kirere, mu mazi no mu isanzure, mu gihe ibihugu bya
Afurika bigikennye muri ibyo byose.
Yanasabye ko Afurika y’Iburasirazuba
yakongera ubufatanye bwa politiki n’ubukungu, kugira ngo ibashe kugera ku
iterambere rirambye, harimo no gukoresha neza umutungo w’amazi n’inyanja.
Ati: “Dukeneye
kujya mu nyanja, tukamenya ibiberamo kuko harimo umutungo mwinshi. Ntabwo ari
ukurwana, ahubwo ni uguteza imbere igihugu.”
Museveni yanagarutse ku bushakashatsi
bwo mu isanzure, asaba ko Afurika itagomba gusigara inyuma muri uru rwego,
agaragaza ko no ku Kwezi ari ahantu hakwiye kwitabwaho nk’umutungo rusange
w’ikiremwamuntu.
Ati: “Ukwezi
ni umutungo rusange. Abandi bariyo, twe turi hano tubyina, batubona nk’intozi.”
Ku wa 2 Mata 2026, icyogajuru cya NASA cyiswe
Artemis II cyahagurutse kijyanye abahanga bane, mu rugendo rwari rugamije
kuzenguruka Isi mbere yo kwegera Ukwezi, rukaba rwitezwe kumara iminsi 10.
Iyi mvugo ya Museveni yongeye
gukangurira Afurika kongera imbaraga mu bumenyi, ikoranabuhanga
n’imikoreshereze y’umutungo kamere, mu rwego rwo kugabanya icyuho cy’iterambere
kiri hagati yayo n’ibihugu byateye imbere.