Mu gihe u
Rwanda n'isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994, tugiye kubagezaho ibyaranze tariki ya 11 Mata 1994 mu mateka ya Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Umutwe
w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zo mu Bubiligi zasize abatutsi barenga 4000 bari bawuhungiyeho mu ishuri rya ETO-Kicukiro, kandi nta bundi butabazi bafite.
Uyu munsi ni
wo Interahamwe n’abandi bahutu baturutse muri Komini Murambi yose bateye kuri
Kiliziya ya Kiziguro ahari hahungiye abatutsi bagera 5,500.
Icyo gitero
cyari kiyobowe n’uwahoze ari Burugumesitiri wa Murambi Gatete Jean Baptiste ari
kumwe na Mwange wari Burugumesitiri mushya wa Komini Murambi, Valens Byansi
wari Perezida wa CDR muri Murambi, Rwabukumba wahoze ayobora Komini Muvumba,
Nkundabazungu n’abasirikare.
Burugumesitiri
Gatete Jean Baptiste yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u
Rwanda igifungo cy’imyaka 30 naho Onesphore Rwabukumba akatirwa igifungo cya
burundu n’urukiko rwo mu Budage.
Abo bicanyi
bategetse abapadiri n’ababikira kwitandukanya n’Abatutsi bagombaga kwicwa.
Abasirikare barashe amasasu ndetse batera na za gerenade mu kiliziya yuzuyemo
impunzi z’Abatutsi na ho abaturage n’Interahamwe bakicisha ibikoresho bya
gakondo. Abari bakirimo akuka babajugunya ari bazima mu cyobo cya metero 50
cyari cyaracukuwe mbere hafi ya kiliziya.
Mu bindi
byaranze iyi tariki ni uko Guverinoma y’Abatabazi yimuriye ibirindiro byayo i
Gitarama muri RIAM, mu gihe Ingabo za FPR Inkotanyi zari zimaze gufata uduce
tw’ingenzi twa Kigali, turimo umusozi wa Rebero.
Humvikanye
amatangazo acicikana, avuga ko amahoro yabonetse mu gace ka Ngororero, ko
Abatutsi bihishe bose bava mu bwihisho bagasanga abandi ku biro bya
Sous-Perefegitura, maze Abatutsi bari barokotse ubwicanyi bose bahurirayo,
n’uko Interahamwe zirabica zirabarangiza, ntihagira n’umwe urokoka.
Hagati
y’itariki 11-16/04/1994, nibwo abatutsi barenga 35,000 biciwe muri Rukumberi
ndetse no mu nkengero zaho.
Kuri uwo
munsi, Interahamwe zifatanije n’impunzi zari zarakuwe mu byabo n’intambara yo
muri 1990, zishe abatutsi barenga 425 muri Segiteri Mutete, Kimisugi, Muhororo,
na Rurama muri komini Buyoga. Icyo gihe abatutsikazi bari barashatse abagabo
b’abahutu nabo barishwe. Nyuma y’icyumweru, ingabo za FPR Inkotanyi zafashe ako
gace zirukana Interahamwe n’abandi bicanyi.
Impunzi
z’abatutsi zari zahungiye mu ishuri rya CERAI Nyamata, zishwe n’Interahamwe. Ni
wo munsi kandi impunzi nyinshi z’abatutsi zageze ku Kiliziya ya Nyamata harimo
n’izarokotse ubwicanyi bwo muri CERAI i Nyamata.
Kuri iyo
tariki, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Willy Claes, yabonanye
n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye amubwira ko u Bubiligi buri
gukura ingabo zabwo mu mutwe w’ingabo za UNAMIR wari ushinzwe kugarura amahoro
mu Rwanda.
Abatutsi
bagera ku 3000 bari bamaze gutereranwa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye,
bajyanwe kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro ku mabwiriza yatanzwe na Colonel
Leonidas Rusatira. Ingabo za FPR Inkotanyi zabashije kurokora abagera kuri 97
gusa kuri uwo munsi.
Mu Murenge
wa Ngoma ku musozi wa Busizi no mu Murenge wa Mbogo, mu gishanga ku kibuga
cy’umupira, hiciwe Abatutsi. Iyi mirenge ikaba iherereye mu Karere ka Rulindo
magingo aya.
Ikindi kandi
Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Muganza, ubu ni mu Karere ka
Nyaruguru, barishwe bose.
Impunzi
z’Abatutsi zigera ku 30,000 ziturutse muri za Segiteri Mata, Rwamiko, Gorwe,
Gisororo na Matyazo zahungiye kuri Paruwasi ya Kibeho zakirwa na Padiri Pierre
Ngoga.
Burugumesitiri
wa Komini Kivumu, Gregoire Ndahimana, yakoresheje inama n’abayobozi bose
b’inzego z’ibanze muri Komini Kivumu, abategeka ko bashishikariza Abatutsi bose
guhungira ahantu hamwe, cyane cyane mu Kiliziya ya Nyange.
Abapolisi bo
kuri Komini bategekwa gukwirakwiza ayo makuru bizeza Abatutsi ko nibahungira
ahantu hamwe ari bwo babasha kurindirwa umutekano.
Kuva kuri
11-15/04/1994, abatutsi biciwe ahitwaga Segiteri Zoko, muri Selile ya Merezo,
ku ishuri ribanza rya Nyamabuye, ku Gitare n’i Kavumu (ubu hubatse Urwibutso
rwa Jenoside yakorewe abatutsi) mu Karere ka Gicumbi.
Ibindi
byaranze iyi tariki
Abatutsi
bari bahungiye mu Iseminari Nto ya Ndera, barishwe.
Abatutsi
bari bahungiye kuri Paruwasi ya EER Gahini (mu Karere ka Kayonza) barishwe.
Hishwe
Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Muganza muri Perefegitura ya Gikongoro,
ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.
Hishwe
Abatutsi i Rubona muri Nkungu (Cyangugu).
Hishwe
Abatutsi b’i Rugali muri Macuba-Karambi (Nyamasheke) bicirwa Paruwasi Gatulika
ya Hanika
Hishwe
Abatutsi b’ i Muyange muri Nyabitekeri bicirwa kuri Paruwasi Gatulika ya
Muyange
Hishwe
Abatutsi benshi ku biro bya superefegitura ya Busengo (Gakenke).
Ku itariki
ya 11 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwicanyi bwakomeje gufata
umurego mu bice bitandukanye by’igihugu. Ni na wo munsi ingabo za Loni
zatereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro
Like This Post? Related Posts