Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, agaragaza ko itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi no kubiba urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2026, ubwo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, bari kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abari abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira uko bavutse.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Cléophas Barore, yavuze ko abari abanyamakuru bishwe bazira uko bavutse atari uko bishe amahame y’umwuga.
Ati:“Ntibavuze ibyicisha, ntibanditse ibyicisha kandi nta n’amahame y’umwuga bari bishe. Kuba bari ibimenywabose, bakoraga ibyakundwaga ntibyabarengeye ahubwo byabaye impamvu yo guhigishwa uruhindu kuko ku mujenosideri nta cyari kigifite agaciro ku Mututsi.”
Barore yagaragaje ko kandi hari abandi bari abanyamakuru baburanishijwe no mu nkiko Mpuzamahanga kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwadede Isimbi Diane mwene Shabakaka Vincent wari ufite ikinyamakuru cyitwaga Kiberinka.
Yakomeje avuga ko umubyeyi we yagerageje gutanga umusanzu we akoresheje itangazamakuru mu guhangana n’urwango rwari rwarabibwe mu Banyarwanda n’ibinyoma byatangazwaga ku Nkotanyi.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, Dan Ngabonziza, yasabye abanyamakuru kwanga urwango no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati:“Amateka mabi y’igihugu cyacu yatweretse ko ikaramu n’ijambo bishobora gusenya cyangwa kubaka…uyu munsi ni uwo kuvugurura isezerano ryacu, twirinde kuba umuyoboro w’imvugo zihembera urwango.”
Ngabonziza yavuze ko abanyamakuru bakwiye kwima ijambo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa abashaka kuyipfobya, kandi bakirinda kuba imiyoboro y’urwango.
Ati:“Tugomba guhesha agaciro bagenzi bacu bishwe turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, twima ijambo abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abashishikajwe no kugereka amateka yacu n’abifuza gusenya ubumwe n’ibyo abanyarwanda bagezeho.”
Ngabonziza yasabye ko umwuga w’itangazamakuru ukwiye kuba urumuri rw’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kandi abanyamakuru bagakumira imvugo z’amacakubiri.
Yagize ati:“Umwuga wacu ugomba kuba urumuri rw’ubumwe, ubwiyunge n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, dukumira amacakubiri aho yaba aturutse hose.”
Perezida w’Umuryango IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze uko itangazamakuru ryafashije mu kubiba urwango rwo kwanga Umututsi.
Yashimye uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, itangazamakuru riri mu murongo wo kubaka igihugu aho kugisenya.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko itangazamakuru ribi ryatangiranye n’amashyaka mabi.
Yerekanye ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi iba, itangazamakuru ryagize uruhare mu gucengeza urwango mu bahutu bashishikarizwa kwica Abatutsi.
Dr. Bizimana yanagaragaje ko hari abari abanyamakuru baburanishijwe mu nkiko mpuzamahanga barimo Nahimana Ferdinand, Barayagwiza Jean Bosco na Hassan Ngenze barezwe mu rubanza rumwe.
Yakomeje avuga ko hari ibyiciro by’ibinyamakuru bitandukanye birimo ibya Leta, ibyavugaga ko byigenga ariko bikorana na Leta n’ibyigenga bitajyaga imbizi no kwigisha urwango.
Yongeyeho ko RTLM yashakiwe abanyamakuru b’abahanga na bamwe mu bahoze ari abayobozi mu rwego rwo kuyubakira ubushobozi bwo bwo kubasha kugera ku ntego ya politiki mbi y’urwango mu Banyarwanda.
Yavuze kandi ko abanyamakuru batandukanye bakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR), Imvaho, Kangura, Kinyamateka n’ibindi bitangazamakuru bagize uruhare mu kubiba urwango.
Dr. Bizimana yanasobanuye ko mu kwirinda ko RTLM yava ku murongo, umuriro wayo wahujwe n’uwa Perezidanse ya Repubulika bitewe n’agaciro yahabwaga.
Yagaragaje ko hari abayobozi mu nzego za leta bajyanywe muri komisiyo z’imiyoborere ya Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), bagakomeza no kuba mu nshingano za leta.
Uwari Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza, Donath Hakizimana, yagombaga gushakira RTLM amakuru no kuyishakira abanyamakuru bizeye kandi b’intagondwa.
Gaspard Musabyimana uba mu Bubiligi aho afite Radio Inkingi (ikorera kuri murandasi) igikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, yari ashinzwe ibiganiro no gukorana na ba maneko bose b’igihugu.
Ferdinand Nahimana, wari umwe mu bacurabwenge ba Jenoside, wananditse inyandiko ishishikariza ukwishyira hamwe kw’Abahutu bakarwanya Abatutsi muri gahunda ya Jenoside bitaga “Auto-défense civile”.
Aba bose n’abandi benshi bari bagize izi komisiyo, bashatse abanyamakuru bizeye kandi b’abahanga, bakabakura muri ORINFOR, hanyuma bagakora ubukangurambaga bwo kwica Abatutsi.
Bizimana yanagaragaje uruhare rwa Kinyamateka mu gucengeza urwango mu Banyarwanda mu bihe bitandukanye, yifashishije inyandiko zayo z’ibihe binyuranye.
Ni uko batwaye Hitimana Noheli, Hakizimana Joel, Ananiya Nkurunziza, Georges Ruggiu, Valérie Bemeriki, Joseph Gatsikira n’abandi bari abanyamakuru bazi kuryoshya ibiganiro kuko bakoraga ibyiganjemo imiziki amakuru y’imikino n’amakuru asanzwe.
Bemeriki Valerie yabaye Umunyamakuru kuri RTLM ndetse yumvikanye inshuro nyinshi ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko abanyamakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bicishije amagambo bakoreshaga kuri radio, televiziyo n’ibitangazamakuru.
Yagize ati:"Ntabwo bigeze bafata umuhoro ngo bice, ntibafashe grenade ngo bazitere mu bantu, ntabwo bafashe imbunda ngo barase, ntabwo bafashe nta mpongano y’umwanzi. Bicishije amagambo, bicisha inyandiko. Umunyamakuru rero akenshi yicisha amagambo kandi amagambo arica.
Kwica binakorwa hakoreshejwe inyandiko, hakoreshejwe amagambo kandi ni ho Jenoside itangirira.”
Dr. Bizimana yagaragaje ko nta muntu mu gihugu cyabayemo Jenoside ushobora kugira umurengwe wo kwibagirwa amateka cyangwa ngo yitware nk’aho atazi aho igihugu cyavuye.
Ati m:“Mu gihugu cyabayemo Jenoside gifite amateka akakaye ya politiki y’irondabwoko, irondabwoko na Jenoside yakorewe Abatutsi, nta munyamakuru, umunyapolitiki, nta muntu uwo ari we wese wagombye kwitwara nk’aho ari mu gihugu kidafite uyu mwihariko. Rwose biragaragara hari abanyamakuru, abiyita abanyapolitiki bafite umurengwe, batazirikana, batita ku mwihariko w’amateka y’irondabwoko na Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu.”
Minisitiri Dr. Bizimana yasabye Abanyamakuru kwigira ku banyamakuru beza, birinda kujya mu murongo w’urwango, kubiba amacakubiri n’ingengabiterezo ya Jenoside ahubwo bagaharanira kubaka.
Urutonde rwa bamwe mu banyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri buri gitangazamakuru:
ORINFOR
1. RUBWIRIZA Tharcisse
2 .MWUMVANEZA Médard
3. GASANA Cyprien
4 .KARAKE Claver
5. KARAMBIZI Gratien
6. KARINDA Viateur(wogezaga umupira)
7. RUDAHANGARWA J. Baptiste
8. SEBANANI André
9. KALISA Calixte
10. NSABIMANA Emmanuel
11. BUCYANA Jean Bosco
12. MBUNDA Félix
13. MUNYARIGOGA Jean Claude
14. NSHIMIYIRYO Eudes
15. Byabagamba Straton (yishwe muri 1992, yakoreraga Kiliziya gatulika atanga ikiganiro kuri Radiyo Rwanda
LE PARTISAN
15. HABINEZA Aphrodice (SIBO)
LE TRIBUN DU PEUPLE
16. MUKAMA Eugène
17. HATEGEKIMANA Wilson
18. GAKWAYA Eugène
19. RUGAJU Jean Claude
LE FLAMBEAU
20. BAZIMAZIKI Obed
21. KARINGANIRE Charles
22 .MUNANA Gilbert
RAFIKI
23. KAYIHURA Octave
24. NTAGANZWA Alexis
KINYAMATEKA
25. NKUBIRI Sylvestre
26. MUGANZA Clement
27. KAYINAMURA M.Beduwa
28. SERUVUMBA Anastase
LE SOLEIL
29. KAYIRANGA Marcelin
30. MUKAMUSONI Jeanne d’Arc
31. BURASA Prisca
ISIBO
32. MURERAMANZI Néhémie
KANYARWANDA
33. NKUNDIMANA Joel
34. MUTESA Donat
KANGUKA
35. RWABUKWISI Vincent (RAVI)
36.MBARAGA Wellars
KIBERINKA
37. SHABAKAKA Vincent
38. NYIMBUZI Aloys
39. KAMANAYO Théotime
RWANDA RUSHYA
40. KAMURASE Martin
41. MUDATSIKIRA Joseph
42. KAMEYA André
L’OBSERVATEUR
43. MUNYAKAZI Bernard
ABANYAMAKURU BIKORERAGA KU GITI CYABO
44. MBUGUJE Sixbert
45. MUKAMANA Winifrid
46. RUKUNDO Emmanuel
47. RUTSINDURA Emmanuel
48. RUTSINDURA Alphonse
49. RWEMARIKA Claude
50. TWAGIRAMUNGU Felix