• Amakuru / MU-RWANDA

 

Umuhanzi Alikiba wo muri Tanzania, yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Mata 2026, Alikiba yavuze ko yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati ” Twifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubibuka bitubere urumuri rutuyobora mu hazaza harimo amahoro”

Alikiba ni umwe mu bahanzi bafitanye umubano mwiza n’u Rwanda, uretse kuba hari indirimbo yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Kevin Kade na Bruce Melodie, muri Mutarama 2026 uyu muhanzi aherutse gusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi izwi nka ‘Kings Music Africa’ umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi Muttima ibi byiyongera ku bitaramo byinshi amaze gukorera i Kigali mu rugendo rwe nk’umuhanzi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments