Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yishimiye intsinzi ya Ismail Omar Guelleh
wongeye gutorerwa kuyobora Djibouti
Mu butumwa
yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yavuze ko ku gicamunsi cyo kuri uyu
wa 12 Mata 2026 yagiranye ikiganiro kuri telephone na mugenzi we wa Djibouti.
Perezida
yagize ati “ Kuri iki gicamunsi nagiranye ikiganiro kuri telephone
n’umuvandimwe wanjye Perezida Ismail Omar Guelleh, mushimira kuba yongeye
gutorerwa kuyobora Djibouti.”
Perezida
Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza umubano usanzwe hagati
y’ibihugu byombi mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “
Niteguye gukomeza gushimangira umubano ukomeye usanzwe uri hagati y’abaturage
ba Djibouti n’ab’u Rwanda, no gukomeza gukorana bya hafi mu guteza imbere
ibidufitiye inyungu bigamije iterambere muri rusange”.
Mu matora
yabaye kuri uyu wa 10 Mata 2026, Ismaïl Omar Guelleh ufite imyaka 78 yatsindiye
manda ya gatandatu yo kuyobora Djibouti ku majwi 97,81%, ahigitse Mohamed Farah
Samatar bari bahanganye wagize amajwi 2,19%.
Omar Guelleh
amaze imyaka 27 ku butegetsi kuko yatangiye kuyobora Djibouti mu 1999.
U Rwanda na
Djibouti bisanzwe bifitanye umubano uhamye ndetse bifitanye imikoranire mu
nzego zinyuranye zirimo; ikoranabuhanga, ubuzima, ubwikorezi, ingufu,
umutekano, ubutabera n’izindi.
Mu gukomeza uyu mubano Djibouti yahaye u Rwanda hegitari 40 mu gace k’icyambu cya Djibouti kugira ngo u Rwanda rubone aho rwinjiriza n’aho rusohorera ibicuruzwa ku nyanja itukura. Mu gihe u Rwanda narwo rwahaye Djibouti hegitari 10 mu cyanya cy’inganda cy’i Masoro muri Gasabo kugira ngo iki gihugu na cyo kihubake ibikorwa by’ubucuruzi.