• Amakuru / POLITIKI


Uburusiya bwatangaje ko budateze kongera igihe cy’agahenge kari kashyizweho mu ntambara buhanganyemo na Ukraine, nyuma y’uko bushinje ubutegetsi bwa Kyiv kutemera ibyo busaba kugira ngo habeho amahoro arambye.

Mu kiganiro cyatambutse ku wa 12 Mata 2026, Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko amahoro ashoboka gusa igihe Ukraine yemeye ibisabwa birimo kureka bimwe mu bice byayo, kutinjira muri NATO no kugabanya ingabo.

Ati: “Umutekano urambye ushobora kuboneka igihe twageze ku ntego twihaye. Zelensky agomba kwemera ibisubizo bihari.”

Ibi bivuze ko ibikorwa bya gisirikare bishobora gukomeza ubukana nyuma y’uko agahenge kashyizweho kubera Pasika y’Aba-Orthodox karangiye.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ntiyigeze yemera ibyo asabwa n’u Burusiya, ibintu byatumye umwuka mubi ukomeza kwiyongera hagati y’impande zombi.

Mu gihe agahenge kari kamaze amasaha 32, impande zombi zakomeje gushinjanya kurenga ku masezerano. Ingabo za Ukraine zatangaje ko u Burusiya bwakarenzeho inshuro zirenga 2.299, zirimo ibitero 28, kurasa inshuro 479 n’ibitero bya drones bigera ku 1800.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya nayo yavuze ko Ukraine yakoze ibikorwa birenga 2000 byo kutubahiriza agahenge.

Ibi byerekana ko nubwo hari hashyizweho akanya ko kugabanya imirwano, intambara hagati y’ibihugu byombi ikomeje gukaza umurego, bigashyira kure icyizere cy’amahoro mu gihe cya vuba.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments