• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirashinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gukoresha imbaraga za gisirikare, zirimo n’indege zitagira abapilote drones mu kurasa abaturage batuye mu bice bya Minembwe, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.

Iri huriro rivuga ko ibyo bikorwa ribifata nko kwirengagiza nkana inzira y’ibiganiro by’amahoro biteganyijwe kuba hagati y’impande zihanganye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryagabye ibitero bikomeye mu bice bituwe cyane, rikoresheje drones hagati ya saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 12/04/2026.

Yongeyeho ko ibyo bitero byakomeje no kuri uwo munsi, bikaba byarateye ubwoba n’ihungabana rikomeye mu baturage.

Kanyuka yagize ati: “Ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo nkana kudobya inzira y’ibiganiro by’amahoro bitegerejwe mu Busuwisi,ibi bikorwa byo kurasa abaturage ni ikimenyetso cy’uko butifuza kubahiriza ibyo bwiyemeje mu nzira y’ibiganiro.”

Ihuriro AFC/M23 rivuga ko iyi myitwarire igamije guca intege ibiganiro biteganyijwe no gushyira igitutu ku ruhande rwayo, binyuze mu gukomeza ibikorwa bya gisirikare aho gushaka ibisubizo binyuze mu nzira ya dipolomasi.

Ibi birego bije mu gihe hateganyijwe ibiganiro by’amahoro bizahuza intumwa za Leta ya RDC n’iza AFC/M23 kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17/04/2026.

Ibi biganiro byari bisanzwe bibera i Doha muri Qatar, ariko kuri ubu byimuriwe mu Busuwisi ku busabe bwa Qatar, bitewe n’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati ukomoka ku makimbirane arimo Leta zunze ubumwe za Amerika na Israel ku ruhande rumwe, na Iran ku rundi.

Nubwo impande zombi zagiye zigaragaza ubushake bwo kujya mu biganiro, ibikorwa bya FARDC, ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR byo kugaba ibitero ku mu misozi miremire ya Minembwe byakomeje guteza impungenge ku cyizere cy’amahoro arambye.

Abasesenguzi bagaragaza ko niba ibi birego bidakemuwe mbere yuko ibiganiro bitangira, bishobora kudindiza cyangwa bigatesha agaciro inzira y’amahoro.

Kugeza ubu, nta gisubizo kirambuye kiratangazwa na Leta ya RDC ku birego byatanzwe na AFC/M23.

Gusa, Leta ya Kinshasa yakunze guhakana kenshi ibyaha byo kwibasira abaturage, igashimangira ko ibikorwa bya gisirikare irimo bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibangamira umutekano w’igihugu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments