Minisitiri
w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu avuga ko Israel ishyigikiye ko Amerika
ihagarika ibyambu bya Irani biri ku muhora wa Hormuz.
Mu ijambo
rye yagejeje ku nama ye y’abaminisitiri yagize muburyo bw’amajwi Netanyahu
yagize : "Perezida Trump yafashe icyemezo cyo kubashyira mu kato
k’intambara. Birumvikana ko dushyigikiye iki cyemezo gihamye."
Yavuze kandi
ko yavuganye na Visi Perezida wa Amerika JD Vance ku Cyumweru, nyuma
y'ibiganiro na Iran. Vance yabwiye Netanyahu ati "ikibazo cy'ingenzi ni
ugukuraho ibikoresho byose bikungahaye ku nganda za nikleyeri no kwemeza ko nta
bindi bikoresho bikungahaye bihari", nk'uko ijambo rye muriyo videwo ribivuga.
Netanyahu
avuga ko Vance yamuhamagaye ari mu ndege ye avuye muri Pakistan, maze visi
perezida atanga amakuru arambuye ku migendekere y'ibiganiro na Irani.
Minisitiri
w’Intebe wa Israel yongeraho ko igitekerezo icyo ari cyo cyose cy’uko Amerika
na Israel batavuga rumwe ari "ikinyuranyo cyuzuye".
Like This Post? Related Posts