Papa Leo XIV
yafashe indege yerekeza ku mugabane wa Afurika, atangira urugendo rwe rwa
gatatu rw’ivugabutumwa kuva yaba umuyobozi wa Kiliziya Gatolika.
Uru rugendo
rufatwa nk’urufite akamaro kanini, kuko ruje mu gihe Afurika igenda igira
uruhare rukomeye mu itorero Gatolika ku isi. Biteganyijwe ko uru ruzinduko
ruzibanda ku nsanganyamatsiko z’amahoro, ubwiyunge, ubumwe n’iterambere, cyane
cyane mu bihugu bizasurwa.
Muri uru
rugendo, Pope Leo XIV azasura ibihugu birimo Algeria, Cameroon, Angola ndetse
na Equatorial Guinea.
Uru
ruzinduko ararutangirira muri Algérie,
aho ategerejwe i Annaba ku rusengero rwa Basilique Saint-Augustin, mbere yo
gukomereza mu bindi bihugu byo muri Afurika yo hagati n’iy’amajyepfo.
Abasesenguzi
mu bya dipolomasi n’iyobokamana bavuga ko uru rugendo rugaragaza akamaro
Afurika igenda ihabwa muri politiki ya Vatican, ndetse n’uburyo Kiliziya
Gatolika ishaka kwegera abakirisitu bo kuri uyu mugabane.
Byitezwe ko
mu biganiro azagirana n’abayobozi b’ibihugu azasura, Pope Leo XIV azibanda ku
gushimangira amahoro, gukemura amakimbirane no guteza imbere ubufatanye mu
iterambere ry’abaturage.
Biteganyijwe
ko Nyuma y’umuhango wo kwakirwa ku
mugaragaro, Papa Leo XIV ahita yerekeza ku Maqam Echahid, urwibutso rw’abazize
urugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Algeria, rwafunguwe mu 1982 mu kwizihiza
imyaka 20 igihugu kimaze cyigenga.
Ku munsi wa
mbere w’uruzinduko rwe, tariki ya 13 Mata, gahunda irimo ibikorwa byinshi bya
dipolomasi n’iyobokamana.
Biteganyijwe ko azagirana ibiganirona Perezida wa Repubulika ya Algeria , nyuma
agahura n’abayobozi batandukanye, abahagarariye sosiyete sivile ndetse
n’abahagarariye ibihugu byabo
Mu masaha ya
nyuma ya saa sita, Pope Leo XIV azasura Grande Mosquée d'Alger, aho azatanga
ubutumwa bushimangira ubworoherane hagati y’amadini, amahoro n’ubwiyunge.
Nyuma yaho,
azagirira uruzinduko rwihariye Centre d’accueil et d’amitié des sœurs
augustiniennes missionnaires de Bab El Oued, aho azibuka abihayimana babiri
bishwe ku wa 23 Ukwakira 1994 mu gihe cy’intambara yo mu gihugu.
Iki gikorwa kigamije guha icyubahiro abitanze
mu bihe bikomeye no gukomeza ubutumwa bw’icyizere n’ubwiyunge.
Umunsi
uzasozwa n’igikorwa cyo guhura n’abaturage bo muri Algérie, aho Papa Leo XIV
azatanga ubutumwa bwo gukomeza ubumwe n’ubufatanye hagati y’abantu b’amadini
atandukanye.
Uru
ruzinduko rugaragaza akamaro ko gukomeza ibiganiro hagati y’amadini, no
gushimangira amahoro n’ubwiyunge mu karere ndetse no ku isi muri rusange.
Uru rugendo
rwa gatatu rw’ivugabutumwa rushobora kuba kimwe mu bikorwa bikomeye
by’ubuyobozi bwe, ndetse rukaba n’intambwe ikomeye mu gukomeza umubano hagati
ya Holy See n’ibihugu bya Afurika.
Like This Post? Related Posts