• Amakuru / MU-RWANDA


Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yagaragaje ko kwibuka abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya amacakubiri ni ukuzirikana uko bitangiye igihugu n’uburyo baharaniye kurwanya ikibi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mata 2026, ubwo hasozwaga icyumweru cy’Icyunamo hazirikanwa Abanyepolitiki bishwe bazira kwanga umugambi wa Jenoside.

Dr. Kalinda yagarutse ku butwari bw’Abanyepolitiki bishwe muri Jenoside bazira kwanga uwo mugambi, ashimangira ko kubibuka ari ukubaha uko kwitanga kwabo.

Ati:"Kwibuka abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya amacakubiri n’itegurwa ry’umugambi wa Jenoside, ni umwanya wo kubaha ubutwari n’ubwitange bagaragaje bahitamo gushyira imbere ubumwe n’imiyoborere ishingiye ku butabera. Kubibuka, ni ukubaha igitambo cy’ubuzima bwabo.”

Yagize ati:"Kuzirikana Abanyepolitiki bitwibutsa ko ubuyobozi bufite inshingano ku buzima bw’abaturage bose, kurwanya ivangura, no guharanira ubutabera.”

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier  yavuze ko umugambi wa Jenoside utari kugerwaho  iyo hatabaho kuwutegura kandi bikaba byaragizwemo uruhare n’abanyepolitiki.

Yongeyeho ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusaruro w’ubuyobozi bubi uhereye ku bukoroni.

Ati:"Jenoside yakorewe Abatutsi , ni umusaruro w’uruhererekane rw’ubuyobozi bubi, uhereye ku bukoroni bwahungabanyije ubumwe bw’Abanyarwanda, bubaremamo amacakubiri ashingiye ku moko hamwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya Kabiri, bwashingiye ku miyoborere y’igihugu kuri ayo macakubiri no kuvangura n’iheza ry’Abatutsi.

Perezida wa Sena yavuze ko nyuma yaho Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo za FPR Inkotanyi, Abanyarwanda bahisemo gukura amasomo mu mateka ya Jenoside, bakubaka igihugu kizira ivangura.

Yongeyeho ko nubwo imyaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, mu karere hakiri abagikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo no gushyigikira  mu buryo bweruye umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Dr Kalinda yasabye Abanyarwanda gukomeza kuba umwe no gukomeza gusigasira amateka n’ibimenyetso bya Jenoside.

Yagize ati:“ Tugomba rero guhamya ubumwe bwacu, no guhuza imbaraga kugira ngo turwanye ingegabitekerezo ya Jenoside, dukoresheje gusigasira amateka n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Urwibutso rwa Rebero rushyinguyemo imibiri irenga 14,400 y’abantu bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa.

Si abo gusa kuko hari na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye y'Igihugu, bunamiye abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments