Mu ruzinduko
rwe rwa mbere muri Algeria, Papa Leo XIV yunamiye abahitanywe n’urugamba rwo
guharanira ubwigenge, anasaba ko hakomeza kubaho amahoro n’ubwiyunge hagati
y’abaturage.
Mu gitondo
cyo ku wa 13 Mata, yasuye Maqam Echahid, urwibutso ruri i Alger rwubatswe mu
guha icyubahiro abitanze mu rugamba rwo kubohora igihugu. Aha ni ho yatanze
ubutumwa bwibanze ku kwibuka amateka no kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro.
Mu ijambo
rye, Papa Leo XIV yashimangiye ko kwibuka abapfuye bidakwiye kuba intandaro
y’amacakubiri, ahubwo bikwiye kuba isoko y’ubwiyunge n’ubumwe bw’abaturage.
Yagize ati:
“Kwibuka
abitanze ni ugushimangira indangagaciro z’amahoro n’ubutabera, no guharanira ko
amateka mabi atazongera kubaho.”
Nyuma yaho,
yasuye kandi Grande Mosquée d'Alger, aho yakomeje ubutumwa bwo kubahana hagati
y’amadini no kubaka ibiganiro byubaka amahoro.
Uru
ruzinduko rufatwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere umubano hagati ya
Kiliziya Gatolika n’ibihugu byiganjemo Abayisilamu, ndetse no gushimangira ko amahoro
n’ubwiyunge ari ishingiro ry’iterambere rirambye.
Abasesenguzi
bavuga ko ubutumwa bwa Papa XIV bushobora kugira uruhare rukomeye mu
gushishikariza ibihugu gukemura amakimbirane mu mahoro, cyane cyane mu gihe isi
ihanganye n’ibibazo by’intambara n’umutekano muke.