• Amakuru / POLITIKI

Ku mugoroba wo kuri wa gatatu tariki ya 15 Mata 2026  i Brazzaville, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Perezida watowe wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, mbere y’irahira riteganyijwe kuri uyu wa kane

Ibi biganiro byabereye mu biro bya Perezida sassou Guesso  bizwi nka  Le Palais du Peuple, aho abayobozi bombi bagarutse ku mubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’ubufatanye bugamije kuwuteza imbere kurushaho.

Abakuru b’ibihugu baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo: umubano usanzwe ari mwiza hagati y’u Rwanda na Congo,ibibazo n’inyungu rusange ku rwego rwa Afurika, ubufatanye mu nzego z’ingenzi hagamijwe kongerera imbaraga imikoranire

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we watowe, anamwifuriza kuzagira manda nziza yuzuyemo intsinzi n’iterambere ku baturage ba Congo.

Ibi bigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza gutsura umubano no gukorana mu guteza imbere akarere ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Umubano w’u Rwanda na Congo watangiye kera cyane mbere y’ubukoloni (imyaka amagana ishize), ariko mu buryo bwa dipolomasi bugezweho watangiye cyane nyuma y’ubwigenge mu myaka ya 1960, nyuma uza kunyura mu bihe bikomeye by’intambara no kongera kugerageza gusubira mu murongo mwiza kugeza n’ubu.







Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments