Mu gihe
umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu burasirazuba bwa Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko
zibabajwe cyane n’uko u Rwanda rukomeje kongera ubukana bw’iyi ntambara.
Ibi
bitangajwe mu gihe hari impungenge ko amasezerano azwi nka ‘Washington Accords’,
yasinywe muri 2025 hagati ya RDC n’u Rwanda yari agamije kugarura amahoro akomeje
kutubahirizwa nk’uko byiyemejwe n’impande zombi.
Amerika
ivuga ko ibikorwa bikomeje by’u Rwanda mu burasirazuba bwa RDC bigize “Ukurenga
ku nshingano ziteganywa n’ayo masezerano.” Nk’uko byagarutsweho n’inzego za
Amerika, by’umwihariko hagaragajwe ko “Ingabo z’u Rwanda zitari zakurwa muri
RDC nk’uko byari byumvikanyweho”
Mu itangazo ryayo ryashyizwe ku rubuga rwa X rw’imigenderanire n’Afurika mu by’itangazamakuru, Amerika yongeye gushimangira ko “Igisubizo cyihutirwa gikenewe ari uko ingabo z’u Rwanda zikurwa ku butaka bwa RDC nta yandi mananiza.”
Ni mu gihe u
Rwanda ariko rwo ruvuga ko ingamba zarwo z’ubwirinzi (nizo bamwe bita ingabo z’u
Rwanda) zidashobora gukurwaho mu gihe icyatumye zishyirwaho ari cyo umutwe w’Iterabwoba
wa FDLR kitarakurwaho.
Amerika
kandi yashimangiye ko hagomba kubahirizwa ubusugire bw’ibihugu, ubusugire
bw’ubutaka ndetse n’ubwisanzure mu bya politiki bya RDC. Ibi bigaragazwa
nk’ishingiro ry’amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.
N’ubwo hari
ibiganiro n’imbaraga mpuzamahanga bikomeje gushyirwa mu bikorwa mu gushaka
umuti w’iki kibazo, haracyari inzira ndende yo kugera ku mahoro arambye.
Abasesenguzi bagaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’amasezerano ari ryo
rizagena niba aka karere kazongera kubona ituze rirambye.
Like This Post? Related Posts