• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Ku munsi we wa kane  mu rugendo rutagatifu  umuyobozi wa Kiliziya gatolika Papa  Léon XIV ari  kugirira ku mugabane w’Afurika akomeje gutanga ubutumwa bwiza ku bayobozi b’ibihugu ari gusura 

Mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo by’imiyoborere n’akarengane, Papa Léon XIV yongeye gutanga ubutumwa bukomeye bwo kurwanya ruswa, asaba abayobozi guca imizi yayo kugira ngo habeho iterambere rirambye n’ubutabera busesuye.

Ibi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bayobozi bakuru barimo Perezida w’igihugu wa Cameroun Paul  Biya , aho yashimangiye ko ruswa ari imwe mu nzitizi zikomeye zibangamira amajyambere y’ibihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu butumwa bwe, Papa Léon XIV yagaragaje ko ruswa ituma umutungo w’igihugu ukoreshwa nabi, igatuma serivisi zigenewe abaturage zitagera kuri bose uko bikwiye.

Yagize ati: “Guca iminyururu ya ruswa si amahitamo, ni inshingano. Iyo ruswa yiganje, ubutabera burahungabana, kandi abakene barushaho guhohoterwa.”

Yongeyeho ko ruswa ituma icyuho hagati y’abakire n’abakene kirushaho kwiyongera, bigateza ubusumbane n’umutekano muke mu bihugu byinshi.

Papa yashimangiye ko nta mahoro arambye ashobora kubaho hatariho ubutabera. Yibukije abayobozi ko inshingano zabo ari ugukorera abaturage, aho kwikunda cyangwa gushaka inyungu bwite.

Yagize ati: “Imiyoborere myiza ishingiye ku kuri, ubunyangamugayo no kubaha agaciro ka muntu. Aho ibi bitari, amahoro ntashobora kuhaba.”

Yasabye inzego zose za Leta gushyira imbaraga mu gukumira ruswa, harimo no gukomeza kunoza imikorere y’inzego z’ubutabera.

Papa Léon XIV ntiyagarukiye ku bayobozi gusa, ahubwo yahamagariye abaturage bose kugira uruhare mu kurwanya ruswa.

Yagize ati: “Kurwanya ruswa bisaba ubufatanye bwa buri wese: abayobozi, abikorera n’abaturage. Nta mpinduka ishoboka niba buri wese adafashe iya mbere.”

Yongeyeho ko ari ngombwa kwigisha urubyiruko indangagaciro z’ubunyangamugayo, kugira ngo hazabeho ejo hazaza heza.

Mu gusoza ijambo rye, Papa yavuze ko isi ikeneye impinduka zishingiye ku butabera, ukuri n’ubufatanye.

Yamaganye imikorere y’ibihugu n’imiryango igamije inyungu z’abantu bake, igasiga benshi mu bukene n’akarengane.

Yagize ati: “Iterambere nyaryo si iry’abafite ubushobozi gusa, ahubwo ni irigera kuri bose. Ntidukwiye kwemera ko ruswa ikomeza kuducamo ibice.”

Abasesenguzi bavuga ko ubutumwa bwa Papa Léon XIV buje mu gihe gikomeye, aho ibihugu byinshi bikomeje guhura n’ibibazo bya ruswa n’imiyoborere idahwitse.

Iri jambo rishobora gutuma abayobozi batekereza ku nshingano zabo, ndetse rikaba isoko y’impinduka mu miyoborere y’ibihugu byinshi ku isi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments